00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 27 Nyakanga

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 27 July 2017 saa 07:28
Yasuwe :

Tariki 27 Nyakanga ni umunsi wa Magana abiri n’icyenda mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itanu n’itandatu uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1549: Ubwato bw’uwihayimana François-Xavier bwageze mu birwa by’u Buyapani.
1959: Umwami Rudahigwa yaratabarijwe, Kigeli V Ndahindurwa yima ingoma
1964: Mu ntambara ya Vietnam, ingabo z’Abanyamerika zigera ku bihumbi bitanu zoherejwe gukora ubutumwa mu gihugu cya Vietnam y’Epfo zisangayo (…)

Tariki 27 Nyakanga ni umunsi wa Magana abiri n’icyenda mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itanu n’itandatu uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1549: Ubwato bw’uwihayimana François-Xavier bwageze mu birwa by’u Buyapani.

1959: Umwami Rudahigwa yaratabarijwe, Kigeli V Ndahindurwa yima ingoma

1964: Mu ntambara ya Vietnam, ingabo z’Abanyamerika zigera ku bihumbi bitanu zoherejwe gukora ubutumwa mu gihugu cya Vietnam y’Epfo zisangayo abandi bagenzi babo, bose bagera ku bihumbi makumyabiri na kimwe.

1990: Urukiko rukuru rwa Repubulika ya Belarus, rwatangaje ubwigenge bw’iki gihugu ku mugaragaro, kigobotora Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete. Nyuma binyuze mu kamarampaka itariki yizihizwaho umunsi mukuru w’ubu bwigenge yashyizwe muri Kamena tariki 3.

1995: Hafunguwe urwibutso rw’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zarwanye intambara ya Koreya. Urwo rwibutso rwiswe Korean War Veterans Memorial, ruherereye i Washington D.C.

1997: Abantu bagera kuri mirongo itanu bapfiriye mu gitero cyabereye ahitwa Si Zerrouk, mu gihugu cya Algeria.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1866: António José de Almeida, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Portugal, wabaye Perezida wa gatandatu w’iki gihugu.

1953: Yahoo Serious, umukinnyi wa komedi (comedy) ukomoka mu gihugu cya Australia.

1981: Collins Obuya, umukinnyi wa Cricket wo mu gihugu cya Kenya.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1675: Henri de la Tour d’Auvergne, wari umusirikare ukomeye mu gihugu cy’u Bufaransa, wari ufite ipeti rya Maréchal.

1980: Mohammed Reza Pahlavi, wari umwami uganje (Shah) wa Iran.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages