Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Vincent de Paul na Florentin.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1590: Papa Urban VII ubusanzwe witwaga Giovanni Battista Castagna yatabarutse nyuma y’iminsi 13 nyuma yo kwimikwa nk’Umushumba Mukuru wa kiliziya Gatolika, ni we wayoboye Kiliziya Gatolika mu gihe gito cyane.
1905: Ikinyamakuru Annalen der Physik cyandika ku bijyanye n’Ubugenge cyashyize ahagaragara inyandiko yanditswe n’umuhanga uzwi cyane mu bijyanye n’Ubugenge n’Ubutabire Albert Einstein. Iyi nyandiko yagiraga iti ”Does the Inertia of a Body Depend Upon Its Energy Content?” igaragaza formule ya E=mc²,Mass–energy equivalence ikoreshwa cyane mu Bugenge n’Ubutabire.
1916: Iyasu yabaye Umwami w’Abami wa Ethiopia gusa akurwa ku ngoma vuba biturutse kuri Nyirasenge Zauditu.
1928: Repubulika y’u Bushinwa yemewe n’Umuryango w’Abibumbye.
1959: Abantu barenga ibihumbi 5 bapfiriye ku Kirwa cya Honshū mu Buyapani bazize umuyaga wo mu Nyanja wiswe ’typhoon’.
1961: Sierra Leone yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1962: Yemen Arab yabaye Repubulika.
1964: Komisiyo yiswe Warren yashyize ku mugaragaro icyegereranyo cyayo, cyemeje ko Lee Harvey Oswald ari we wishe Perezida John F. Kennedy.
1996: Nyuma yo kwirukana Perezida Burhanuddin Rabbani wa Afghanistan, intagondwa zo mu Mutwe w’Abatalibani zafashe Umujyi wa Kabul ndetse zivugana uwahoze ari umukuru w’iki gihugu Mohammad Najibullah.
2002: East Timor yashyizwe mu bihugu binyamuryango by’Umuryango w’Abibumbye.
2008: Zhai Zhigang yabaye Umushinwa wa mbere washoboye kugenda mu kirere atwawe n’Icyogajuru Shenzhou 7.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1948: Duncan Fletcher, wo muri Zimbabwe wabaye umukinnyi ndetse n’umutoza wa Cricket.
1966: Uche Okechukwu, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Nigeria.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2009: Charles Houston, Umunyamerika wakoraga ibijyanye n’ubukerarugendo bwo kurira imisozi.
2010: George Blanda, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO