Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Cyrille, Salvius, Alfred le Grand.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1538: Mu mpinduka y’iterambere ry’Isi ya none hashinzwe Kaminuza ya Universidad Santo Tomás de Aquino, ari na yo ya mbere muri ibyo bihe.
1848: Hafunguwe ku mugaragaro inzira ya gari ya moshi ihuza Barcelona na Mataró.
1886: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Grover Cleveland, yatashye ku mugaragaro Ikibumbano cy’Ikinyamateka cy’Ubwigenge cyiswe Statue of Liberty.
1948: Umuti wica udukoko uzwi ku izina rya DDT (dichlorodiphenyltrichloroethane) wavumbuwe n’Umuhanga mu bijyanye n’Ibinyabutabire Paul Müller wo mu Busuwisi.
1958: Hatowe umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika John XXIII ubusanzwe witwaga Angelo Giuseppe Roncalli asimbuye Pius XII.
2006: Hatangiye imirimo yo gushyingura abaturage biciwe mu ishyamba rya Bykivnia hirya ya Kiev muri Ukraine, abaturage bagera kuri 817 mu bantu 100.000 barashyinguwe, aba bose bishwe na Bolsheviks hagati y’umwaka wa 1930 kugera mu ntangiriro z’umwaka wa 1940.
2007: Bwa mbere mu mateka ya Argentina, umugore yatorewe kuyobora iki gihugu, uwatowe ni Cristina Fernández de Kirchner.
2017: Hatashywe Stade ya Gahanga y’umukino wa Cricket.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1981: Solomon Andargachew, Umunya-Ethiopia wakinnye ruhago.
1984: Obafemi Martins, Umunya-Nigeria wamenyekanye cyane akina umupira w’amaguru. Yanyuze mu makipe arimo Rubin Kazan.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2005: Tony Jackson, Umunyamerika wakinnye Basketball.
2005: Richard Smalley, Umunyamerika wari umuhanga mu bijyanye n’Ubutabire, yanabiherewe Igihembo cyitiriwe Nobel.



















TANGA IGITEKEREZO