00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TARIKI 29 NYAKANGA

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 29 July 2015 saa 06:40
Yasuwe :

Tariki 29 Nyakanga ni umunsi wa Magana abiri na cumi mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itanu n’itanu mu minsi igize umwaka.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
615: Pakal yabaye umwami wa Palenque afite imyaka cumi n’ibiri gusa, Palenque ni ubwami bwa cyera cyane bwamenyekanye mbere y’ivuka rya Yezu.
1836: Hafunguwe inzu ndangamurage izwi cyane mu gihugu cy’u Bufaransa Arc de Triomphe, yashinzwe hafi y’agace kitiriwe Place Charles de Gaulle mu Mujyi wa Paris. (…)

Tariki 29 Nyakanga ni umunsi wa Magana abiri na cumi mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itanu n’itanu mu minsi igize umwaka.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

615: Pakal yabaye umwami wa Palenque afite imyaka cumi n’ibiri gusa, Palenque ni ubwami bwa cyera cyane bwamenyekanye mbere y’ivuka rya Yezu.

1836: Hafunguwe inzu ndangamurage izwi cyane mu gihugu cy’u Bufaransa Arc de Triomphe, yashinzwe hafi y’agace kitiriwe Place Charles de Gaulle mu Mujyi wa Paris.

1858: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Buyapani, bashyize umukono ku masezerano yiswe Harris Treatys. Aya masezerano yari agamije imikoranire mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi, yemereraga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukorera ubucuruzi mu mijyi ine y’u Buyapani.

1921: Adolf Hitler, wamenyekanye cyane mu mateka y’isi kubera jenoside yakorewe Abayahudi, muri uyu mwaka yabaye umuyobozi mukuru w’ishyaka ry’abakozi rigendera ku mahame ya gisosiyalisite (socialiste/socialist) mu gihugu cy’u Budage, gusa icyo rizwiho gusumbya ibindi ni amahame y’Abanazi abarigize bari bahuriyeho.

1945: BBC (British Broadicast Corporation) yatangije gahunda y’imiziki n’indi myidagaduro.

1948: Nyuma y’imyaka cumi nibiri yarahagaze, hongeye gutangizwa amarushanwa y’imikino ngororangingo mu rwego rw’isi, yabereye i London mu Bwongereza. Ayaherukaga icyo gihe yari yarabereye i Berlin mu Budage.

1957: Hashinzwe ikigo mpuzamahanga cyita kubijyanye n’ingufu za kirimbuzi(International Atomic Energy Agency).

1981: Imbaga y’abantu basaga miliyoni magana arindwi(700) bahanze amaso televiziyo barangamiye ubukwe bwa Charles, igikomangoma Wales ndetse na Diana Spencer, bwabereye kuri Katederali yitiriwe mUtagatifu Pawulo, i London mu Bwongereza.

2005: Abahanga n’abashakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi bw’ibigize isanzure(Astronomers), batangaje ivumburwa ry’umubumbe wa Eris.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1883: Benito Mussolini, umunyagitugu wayoboye igihugu cy’u Butaliyani.

1905: Dag Hammarskjöld, Umunyasuwedi(Swedish) wabaye umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ni umwe mu bantu bahawe igihembo cvy’amahoro kitiriwe Nobel.

Dag Hammarskjöld wigeze kuyobora Umuryango wa LONI

1981: Andrés Madrid, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1644: Papa Urban VIII, yavutse yitwa Maffeo Barberini, yabaye Papa kuva 1623 kugera 1644, ni we Papa wanyuma waguye imbibi za kiliziya akoresheje imbaraga.

1982: Harold Sakata, yari umukinnyi w’Amafilimi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages