Bimwe mu byaranze uyu munsi
1922: Benito Mussolini yagizwe Minisitiri w’Intebe n’Umwami w’u Butaliyani Victor-Emmanuel III.
Mussolini azwi cyane mu mateka nk’umwe mu banyagitugu babayeho muri iyi Isi.
1923: Turikiya yabaye Repubulika; ibi byagezweho nyuma y’iseswa ry’Ubwami bwa Ottoman.
1956: Hatangiye ubushyamirane bushingiye ku bunigo (canal) bwa Suez. Iki gihe ingabo za Israel zigaruriye Sinai ndetse zirukana iza Misiri.
1956: Hashyizwe umukono ku masezerano mpuzamahanga yatumye Umujyi wa Tanger usubizwa mu ibarirwa muri Maroc.
1957: David Ben Gourion wari Minisitiri w’Intebe wa Israel ari kumwe n’abandi baminisitiri batanu bo muri Guverinoma bakomerekejwe n’ibisasu bya gerenade byatewe mu nzu Inteko Ishinga Amategeko yakoreraragamo.
1969: Mudasobwa ya mbere yashobora gukorana n’indi, yatangiye kwifashishwa ku muyoboro ARPANET, ari na yo yaje kuba imvano y’ikorwa rya internet.
1983: Abantu barenga ibihumbi 500 bigabije imihanda mu myigaragambyo yo kwamagana intwaro za cruise missiles i La Haye mu Buholandi.
1998: Muri Afurika y’Epfo hamuritswe ibyagezweho mu cyegeranyo cyakozwe na komisiyo y’igihugu igamije ukuri n’ubwiyunge bitewe n’ivangura rishingiye ku ruhu ryari ryararanze amateka y’iki gihugu mu cyiswe Apartheid.
2004: Televiziyo y’Abarabu Al Jazeera yashyize ahagaragara amashusho yerekana Umuyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba wa Al Qaida, Osama bin Laden, yiyemerera ko ari we wakoze igitero cy’ubwiyahuzi cyabaye tariki 11 Nzeri 2001 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2004: Abayobozi b’ibihugu ku Mugabane w’u Burayi bashyize umukono ku masezerano ya nyuma ashyiraho itegeko nshinga ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi; aya masezerano yasinyiwe i Roma mu Butaliyani.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1938: Ellen Johnson-Sirleaf, wayoboye Liberia. Uyu mugore yagenewe n’Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel mu 2011.
1985: Severino Jefferson, Umunya-Brazil wamamaye akina ruhago.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2004: Edward Oliver LeBlanc, yabaye umunyapolitiki muri Dominica.
2006: Mohammadu Maccido, yayoboye Ubwami bwa Sokoto.



















TANGA IGITEKEREZO