Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Albertin na Aidan de Lindisfarne.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1422: Umwami w’u Bwongereza Henry V yapfiriye mu Bufaransa yishwe n’indwara y’amenyo, ibi byatumye himikwa umuhungu we muto wahawe izina ry’Ubwami rya Henry VI wari ufite imyaka icyenda y’amavuko.
1886: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umutingito ukomeye wibasiye bikomeye Leta ya Carolina y’Amajyepfo usiga uhitanye abantu bagera ku ijana.
1945: Robert Menzies wo muri Australia yashinze Ishyaka rya Liberal Party of Australia.
1962: Trinidad/Tobago yabonye ubwigenge.
1982: Muri Pologne habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana Guverinoma mu mijyi myinshi y’iki gihugu hagamijwe kwibuka Gdańsk Agreement, amasezerano yaturutse ku myigaragambyo yabereye ahitwa Gdańsk abakozi baharanira ukwigenga kwabo.
1991: Kyrgyzstan yatangaje ubwigenge bwacyo cyigobotora kugengwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
1992: Pascal Lissouba yarahiriye kuyobora Congo Brazaville, uyu mugabo yaje guhirikwa na Denis Sassou Nguesso.
1999: Habaye impanuka y’indege ya Boeing 737-200, ku Kibuga cy’Indege Buenos Aires muri Argentina, yahitanye abantu 65 barimo abakozi babiri bo ku kibuga.
2005: Muri Iraq, ikiraro cya stampede cyo ku Mugezi wa Tigris mu Murwa Mukuru Baghdad cyarasenyutse gihitana abantu igihumbi n’ijana na mirongo icyenda n’icyenda.
2020: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Umuyobozi Mukuru wa FLN, Paul Rusesabagina, wari ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’iby’iterabwoba.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1947: Somchai Wongsawat, yabaye Minisitiri w’Intebe wa Thailand.
1984: Charl Schwartzel umukinnyi wa golf ukomoka muri Afurika y’Epfo.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1985: Frank Macfarlane Burnet, umuhanga mu bijyanye n’ibinyabuzima, yabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
Ibitabo
2003: Blindside cyanditswe na Catherine Coulter
1981: How To Make Love To A Man cya Alexandra Penney
1953: The Bridges At Toko-Ri cya James A. Michener
1982: The Man From St. Petersburg cya Ken Follett
1956: How To Live 365 Days A Year cya John A. Schindler



















TANGA IGITEKEREZO