Tariki 4 Kanama ni umunsi wa magana abiri na cumi na gatandatu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo ine n’icyenda uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
70: Ku nshuro ya kabiri Abaromani bayobowe na Titus basenye ingoro ya Jelusalem, nyuma yo kwigarurira uyu Mujyi.
1914: Mu ntambara ya Mbere y’isi yose, u Budage bwigaruriye u Bubiligi.
Ibi Abadage babikoze bagamije kwihorera ku Bwongereza cyari cyatangaje ko kigiye kubagabaho ibitero, hagati aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko nta ruhande ibogamiyeho.
1916: Mu ntambara ya mbere y’isi yose, Liberia isa n’iyakoze agashya itangaza ko igiye kugaba ibitero ku Budage.
1947: Mu Buyapani hatangijwe urukiko rw’ikirenga.
1958: Hafunguwe Billboard Hot 100, ni gahunda igaragaza indirimbo zigezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Izi ndirimbo zishyirwa ku rutonde rw’indirimbo ijana za mbere zitondekwa hakurikijwe uko zakinwe kuri za radio ndetse n’uko zagiye zigurishwa.
1984: Repubulika ya Upper Volta yahinduye izina ihabwa izina rishya rya Burkina Faso.
1993: Arusha muri Tanzania, hasinywe amasezerano y’amahoro hagati ya leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi.
2006: Ingabo za Guverinoma ya Sri Lanka zivuganye abakozi cumi na barindwi b’Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wo mu Bufaransa ukora ibikorwa byo kurwanya inzara, wakoreraga muri Sri Lanka.
2007: Umuyobozi mukuru wa Polisi, María del Luján Telpuk ari ku kibuga cy’indege giherereye hafi y’Umujyi wa Buenos Aires muri Argentine, yatoraguye agasanduka kuzuye ibihumbi magana inani by’amadolari ya Amerika.
Itoragurwa ry’aka gasanduka rizwi mu mateka nka maletinazo, rikaba ryarateje ikibazo gikomeye hagati y’ibihugu bibiri Venezuela na Argentine.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1960: José Luis Rodríguez Zapatero, yabaye Minisitiri.
1961: Barack Obama, Perezida wa mirongo ine na kane wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Niwe mwirabura wa mbere wabaye Perezida w’iki gihugu, Barack Obama ukomoka ku mubyeyi w’Umunyakenya n’Umunyamerika yakuriye muri Hawai ndetse no muri Indonesia, yabaye umukorarabushake muri Chicago, uwunganira abandi mu manza, akaba yaraje kuba Senateri wa Illinois, Barack Obama yabaye ku mugarago Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 20 Mutarama 2009.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2007: Raul Hilberg, umunyamateka w’umunyapolitiki ukomoka muri Australia.
2008: Craig Jones, Umwongereza wakoraga amarushanwa yo gusiganwa kuri moto.
2017:Amatora ya Perezida mu Rwanda, Paul Kagame ni we wayatsinze



















TANGA IGITEKEREZO