00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 5 Gicurasi

Yanditswe na
Kuya 5 May 2022 saa 07:10
Yasuwe :

Tariki ya 5 Gicurasi ni umunsi wa 126 urebeye ku ngengabihe ya Gregoire, byumvikana ko hasigaye iminsi 240 umwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze iyi tariki

1789: Kuva 1614, mu Bufaransa hakozwe Inama ya’’Etats Generaux‘‘ ku nshuro ya mbere.

1809: Mary Kies yabaye umugore wa mbere wahawe igihembo muri Amerika cyo gukora ibitenge byo kwambara abyikoreye.

1821: Umwami w’Abami Napoleon I yapfiriye mu buhungiro ku Kirwa cya St Hélène mu Majyepfo y’Inyanja ya Atlantic.

1835: Mu Bubiligi, umuhanda wa mbere wa gari ya moshi warubatswe ku Mugabane w’u Burayi hagati ya Bruxelles na Mechelen.

1866: Bwa mbere mu Mujyi wa Waterloo muri Leta ya New York bashyizeho Umunsi wo kwibuka ingabo zapfiriye mu Ntambara y’Abasivili.

1925: Guverinoma ya Afurika y’Epfo yemeje Afrikaans nk’ururimi rwo mu rwego rw’igihugu.

1936: Ingabo z’u Butaliyani zafashe Umujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia.

2002: Mu Bufaransa, Jacque Chirac yatsinze mu matora y’Umukuru w’Igihugu ku manota 82, 2%, yari ahatanye na Jean Marie Le Pen wari wiyamamaje ku nshuro ya kabiri.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1980: Der Marr Johnson, Umukinnyi wa Basketball.

1983: Scott Ware, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyamerika.

1989: Chris Brown, umuhanzi akaba n’umukinnyi wa sinema.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

2005: Edgar Ponce,umukinnyi wa Sinema akaba n’umubyinnyi wo muri Mexique.

2010: Umaru Musa Yar’Adua, Perezida wa 12 wayoboye Nigeria.

2011: Claude Choules, umusirikare warwanye mu Ntambara ya Mbere y’Isi akaba yari yaravutse mu 1901, yapfuye afite imyaka 110.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages