00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 5 Kanama

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 5 August 2023 saa 06:30
Yasuwe :

Tariki 5 Kanama ni umunsi wa magana abiri na cumi n’irindwi mu minsi igize umwaka, hasigaye ijana na mirongo ine n’umunani ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1916: Mu Ntambara ya Mbere y’Isi yose, mu gitero cyabereye muri Romania, ingabo zishyize hamwe zibukwa cyane ku izina rya Allied forces zari ziyobowe n’uwitwa Archibald Murray zakubiswe inshuro n’ingabo z’ubwami bwa Ottoman zari ziyobowe n’uwitwa Friedrish Freiherr Kress von Kressetein.

1949: Umutingito ukaze wibasiye Equateur, ushegesha bikomeye imijyi igera kuri mirongo itanu yo muri iki gihugu ndetse abantu bagera ku bihumbi bitandatu bahasiga ubuzima.

1960: Nyuma y’umunsi umwe Upper Volta ihinduye izina, ikitwa Burkina Faso, yatangaje ubwigenge bwayo kuri uyu munsi yibohora ubukoloni bw’Abafaransa.

1962: Nelson Mandela yinjijwe mu buroko, afungirwamo aza kurekurwa mu 1990.

1963: Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete bashyize umukono ku masezerano agamije ikumira ry’igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi. Aya masezerano azwi cyane ku nka Partial Test Ban Treaty.

1995: Umujyi wa Knin wari warigaruriwe na Serbia wagarutse mu maboko y’Ingabo za Croatia mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Storm. Muri Croatia uyu munsi wizihizwa nk’uw’Intsinzi.

2003: Muri Indonésie habereye igitero cy’ubwiyahuzi, ubwo imodoka yari ipakiye ibisasu bya bombe yasandariraga mu Mujyi wa Jakarta hafi ya hoteli Marriot gihitana abantu 12, abandi 150 barakomereka.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1908: Harold Holt wabaye Minisitiri w’Intebe wa Australia.

1974: Antoine Sibierski, Umufaransa wakinnye umupira w’amaguru.

1985: Salomon Armand Magloire Kalou, Umunya-Côte d’Ivoire wigeze gukinira Chelsea FC.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1792: Frederick North, wibukwa cyane nka Lord North yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

2008: Reg Lindsay, umuhanzi w’umuririmbyi ukomoka muri Australia.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages