00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 6 Gicurasi

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 6 May 2023 saa 06:00
Yasuwe :

Iyi tariki ni umunsi wa 127 urebeye ku ngengabihe ya Gregoire, byumvikana ko hasigaye iminsi 239 umwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze iyi tariki
1536: Umwami Henry VIII yategetse ko Bibiliya zanditse mu Cyongereza zishyirwa mu nsengero zose
1757: Habaye igitero cya Prague, cyaguzaga ingabo za Prussia n’iza Autriche, mu ntamabara y’imyaka irindwi.
1816: Hashinzwe Ishyirahamwe rya Bibiliya i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Tariki 6 Gicurasi 1916: Kigali yafashwe (…)

Tariki 6 Gicurasi 1916: Kigali yafashwe n’Ababiligi mu ntambara ya mbere y’isi yose. Ingabo z’Abadage zafashe inzira ya Nyanza zihunga.

1994: Paula Jones yareze mu rukiko Perezida Bill Clinton, ko yagerageje kumusambanya mu 1991.

Papa Pawulo Yohani II, yabaye Papa wa mbere winjiye mu musigiti

2001: Ubwo yasuraga Syria, Papa Yohani Pawulo II yabaye Papa wa mbere winjiye mu musigiti.

2002: Umunyapolitiki w’Umuholandi Pim Fortuyn yishwe n’umwe mu barengera uburenganzira bw’inyamaswa.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1574: Papa Inoccent X

1758 : Maximillien Robespierre, umwe mu baharaniye impinduramatwara mu Bufaransa

1931 : Willie May, Umwirabura w’umunyamerika wakinaga Baseball

1964: Dana Hill, Umukinnyi wa film w’umunyamerika

1991: Valerio Flaska, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Butaliyani.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki

1987: William Casseu wayoboraga urwego rw’ubutasi bw’Amerika CIA

1989: Earl Blaik, wahoze ari umutoza w’umukino wa American football

1993: Ann Todd, Umukinnyi wa film w’Umwongereza

2006: Lillian Gertrud Asplund, Niwe wapfuye nyuma mu barokotse impanuka y’ubwato bwa Titanic, yabaye mu 1992

2007: Rubangura Vedaste, umucuruzi w’umunyarwanda, afite inyubako iri muri zimwe mu zizwi cyane mu mujyi wa Kigali yitwa “Rubangura House” aho bakunze kwita kwa Rubagura.

2009: Kevin Grubb, Umunyamerika wakinaga amasiganwa y’imodoka ya NASCAR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages