Bimwe mu byaranze uyu munsi
1945: Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi yose, Gen. Bernard Montgomery, wo mu Ngabo z’u Bwongereza yakoze ikiganiro n’abanyamakuru atangaza ideni ku ntsinzi yo ku gitero cy’i Bulge.
1950: Inkongi y’umuriro yibasiye Ibitaro bya Davenport, i Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihitana abantu 41.
1952: Bwa mbere Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igihugu cye cyamaze gukora intwaro zikomeye, aha yavugaga ikorwa ry’igisasu kizwi nka hydrogen bomb.
1954: I New York, ahitwa Georgetown ku cyicaro gikuru cya IBM, Sosiyete ikora za mudasobwa n’ibijyanye na yo habaye imurika mu ruhame ry’imashini ikora ubusemuzi.
1960: Hakozwe isuzuma kuri misile ya Polaris.
1984: Brunei yabaye igihugu kinyamuryango cya gatandatu mu Ishyirahamwe ry’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Umugabane wa Aziya, ASEAN (Association of Southeast Asian Nations).
1989: Igikomangoma Akihito cyo mu Buyapani yarahiriye kuba Umwami w’Abami nyuma y’urupfu rwa se Hirohoto.
1991: Abanyarwanda benshi bakatiwe igihano cy’urupfu bitwa ibyitso by’Inkotanyi.
1993: Muri Ghana hashinzwe repubulika ya kane iyobowe na Perezida Jerry Rawlings.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1945: Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe muri Kenya.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2002: Antonino Saviano, Umunyamerika wamamaye mu gukina filime.
2008: Alwyn Schlebusch, umunyepolitiki wo muri Afurika y’Epfo wigeze no kuba Visi Perezida w’iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO