00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 8 Kanama

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 8 August 2023 saa 06:07
Yasuwe :

Tariki 8 Kanama ni umunsi wa magana abiri na makumyabiri n’umwe mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo ine n’ine mu minsi igize uyu mwaka.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1605: Hashinzwe Umujyi wa Oulu, uherereye muri Finland, ushinzwe n’uwitwa Charles IX of Sweden.

1908: Wilbur Wright, Umuvandimwe wa Orville yakoze urugendo rwe rwa mbere mu ndege, yagurukiye ahitwa Le Mans mu Bufaransa, uru ni rwo rugendo rwakozwe ku mugaragaro n’abavandimwe babiri bazwi cyane nka Wright brothers.

1945: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (URSS) yatangaje ko igiye kugaba intambara ku Buyapani, URSS ihita itangira amayeri ya gisirikare yo kwigarurira u Buyapani yise Manchurian Strategic Offensive Operation.

1949: Bhutan yatangiye kwigenga.

1960: Intara ya Kasai y’Amajyepfo yiyomoye kuri Congo Kinshasa biturutse ku mvururu zishingiye kuri politiki, iyi ntara isa n’iyiganye iya Katanga na yo yari yari yarayobotse inzira yo kwigenga.

1967: Hashinzwe ishyirahamwe rihuza ibihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo ASEAN (Association of Southeast Asian Nations) rishingwa n’ibihugu bya Indonesia, Malaysia, Philippines, Singapore na Thailand.

1968: Jurō Wada ku nshuro ya mbere yashoboye kwimura umutima w’umuntu ibasha kuwutera mu wundi.

1990: Iraq yigaruriye Kuwait ndetse iyiyomekaho, ibi byaje kuba imbarutso y’intambara yo mu kigobe.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1875: Artur da Silva Bernardes, wabaye Perezida wa Brazil.

Artur da Silva Bernardes, wabaye Perezida wa Brazil

1879: Bob Smith, Umunyamerika washinze Alcoholics Anonymous, Sosiyete igamije guteza imbere inganda z’abakora ibinyobwa bisindisha.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1995: John Adams, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Amerika.

2005: John H. Johnson, Umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika.

Ibitabo byakunzwe

1954: Not as a Stranger cya Morton Thompson

1961: Mirror, Mirror On The Wall cya Gayelord Hauser

1954: Away All Boats cya Kenneth Dodson

1976: The Final Days cya Bob Woodward and Carl Bernstein

1964: A Moveable Feast cya Ernest Hemingway


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages