Bimwe mu byaranze uyu munsi
1697: Papa Innocent XII yashinze Umujyi wa Cervia.
1729: Ibihugu by’u Bufaransa, Espagne n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano yiswe Treaty of Serville, aya masezerano yari agamije ihagarikwa ry’intambara hagati y’ibi bihugu yatangiye mu 1727.
1857: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashinzwe Ikinyamakuru cyitwa Antlantic, cyashingiwe i Boston, ni kimwe mu binyamakuru bizwi cyane muri iki gihugu.
1861: Bwa mbere muri Canada hakinwe umukino w’umupira w’amaguru wakorewe icyegeranyo, uyu mukino wabereye muri Kaminuza ya Toronto.
1906: Theodore Roosevelt wari Perezida ni we wabaye Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakoreye uruzinduko rw’akazi hanze y’igihugu cye, iki gihe yari agiye kureba impinduka ku bibazo by’umuyoboro wa Panama (canal de Panama).
1935: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashinzwe Umuryango w’Ihuriro ry’Abacuruzi b’Inganda mu cyo bise Congress of Industrial Organizations mu Mujyi wa Atlantic, uri New Jersey ryafunguwe n’abagera ku munani.
1937: Ingabo z’u Buyapani zatangiye kugenzura Leta ya Shanghai mu Bushinwa.
1953: Cambodia yigobotoye ubukoloni bw’Abafaransa itangira kwigenga.
1965: Uwitwa Roger Allen Laporte, wari umukozi n’umuyoboke wa Kiliziya Gatolika yakoze imyiyerekano yo kwamagana intambara ya Vietnam, kugeza ubwo yitwikira imbere y’inzu y’Umuryango w’Abibumbye.
1985: Uwitwa Garry Kasparov, ubwo yari afite imyaka 22 y’amavuko yabaye umuntu wa mbere w’umwana wabaye umukinnyi wa mbere w’umuhanga watsinze umukino wa Chess atsinze uwitwa Anatoly Karpov nawe wari Umurusiya.
1994: Havumbuwe ikinyabutabire cyizwi ku izina rya Darmstadtium.
2005: Hoteli eshatu za Amman muri Jordan zibasiwe n’ibitero bya bombe byakozwe n’abiyahuzi bihitana abantu bagera kuri 60.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1974: Joe C, umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1985: Bakarv Soumare, yakanyujijeho nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Mali.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1997: Helenio Herrera, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa wabaye kandi umutoza.
2005: K. R. Narayanan, umunyapolitiki wabaye na Perezida w’u Buhinde.


















TANGA IGITEKEREZO