Tariki ya 11 Mata ni umunsi wa 101 mu minsi y’umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 264 kugira ngo umwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze iyi tariki
491: Flavius Anastasius yabaye umwami w’abami wa Byzantine cyangwa mu uburasirazuba bw’i Roma, yimikwa yitwa Anastasius I.
1775: Habaye umuhango wa nyuma w’uburozi mu Budage.
1888: Inzu y’ibwami yo gukorerwamo ibirori ya Concertgebouw y’i Amsterdam yaratashywe.
1976: Mudasobwa ya Apple I yaramuritswe.
1979: Umunyagitugu Idi Amin yakuwe ku butegetsi muri Uganda.
1994: Ingabo z’Ababirigi zataye impunzi z’Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicirwa i Nyanza ya Kicukiro
Mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry’abapadiri b’abasaleziyani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi. Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11/04/1994 bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro.
Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n’ingabo zifite intwaro. MINUAR imaze kubasiga mu menyo y’Interahamwe n’abasirikare biteguye guhita babica ku wa 11/04/1994.
Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND, (ku ngoro y’Inteko ishinga Amategeko) no kuri Stade Amahoro i Remera, barabashorera bagenda babica kuva kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro barahabicira babatera amagerenade ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatahwanye no kubacuza.
Ingabo z’ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-colonel Dewez, bose bakaba bari bayobowe na Colonel Luc Marshall ari nawe wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw’ingabo za MINUAR. Abo nibo bakwiye kubazwa mbere y’abandi iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye muri ETO.
2006: Perezida wa Iran, Mahmoud Ahmadinejad yemeje ko igihugu cya Iran cyabonetsemo ubutare bwa Uranium.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1357: Juan I, Umwami wa Portugal.
1928: Ethel Kennedy, umupfakazi wa Robert F.Kennedy.
1991: Poonam Pandey, Umuhinde werekana imideli.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1967: Donald Sangster, minisitiri w’intebe wa Jamaica.
1996: Jessica Dubroff, umupilote w’Umunyamerika.
2005: Lucien Laurent, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umufaransa.


















TANGA IGITEKEREZO