Tariki 15 Werurwe ni umunsi wa 74 w’uyu mwaka usigaje indi 291 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka
1493: Christophe Colomb yasubiye muri Espagne nyuma yo kuva mu rugendo rwe rwa mbere yagiriye muri Amerika.
1820: Leta ya Maine yabaye iya 23 yo mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1985: Ubutegetsi bw’igitugu bw’ingabo zo muri Brezil bwarahirimye.
2011: Hatangiye amakimbirane yateye intugunda n’intambara igikomeje muri Syria
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1767: Andrew Jackson, Perezida wa karindwi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1779: William Lamb, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
1809: Joseph Jeenkins Robert, Perezida wa mbere wa Liberia.
1934 Eugene Cernan: Umuhanga mu by’ikirere, nawe kandi wabaye Komanda w’icyogajuru Appolo mu butunmwa bwa nyuma cyakoze.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
493:Odoacer,Umwami w’u Butaliyani
1883: Karl Marx, Umufilozofe akaba n’umuhanga mu by’ubukungu


















TANGA IGITEKEREZO