Tariki ya 18 Ugushyingo ni umunsi wa 323 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 43 umwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
763: Ku butegetsi bw’umwami Trisong Detsen Abanyatibeti bafashe umurwa mukuru w’igihugu cy’u Bushinwa bawita Chang’an cyakora ubu ni Xi’an.
1666: Ikirwa cya Antigua kiri muri bimwe mu birwa by’u Bufaransa cyafashwe n’u Bwongereza.
1793: Ifungurwa ry’inzu ndangamurage y’i Louvre.
1820:Antarctique yavumbuwe n’ushakashatsi w’Umunyamerika Nathaniel Palmer
1830: Ubwigenge bw’u Bubiligi
1905: U Buyapani bwatangiye gukoroniza Koreya
1918: Ubwigenge bwa Letoniya
1956: Ubwigenge bwa Maroc
1977: Ambasade ya Misiri mu Bugereki yatewe n’Abanyeshuri b’Abanye-Palestine.
1992: Hafashwe toni enye za cocaine mu ndege yavaga muri Colombia igana mu Birwa bya Maurice.
2017: Mushikiwabo yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Rex Tillerson aho bavuganye ku bijyanye n’ubucuruzi n’umutekano.
Abavutse kuri uyu munsi
1647: Pierre Bayle, umuhanga muri filosofiya akaba n’umwanditsi
1727: Philibert Commerson, umushakashatsi w’Umunyamerika
1787: Louis Daguerre, umunyabugeni w’Umufaransa wahimbye photographie
1960: Elizabeth Perkins, Umukinnyi w’amafilime
1987: Jake Abel, Umukinnyi w’amafilme w’Umunyamerika



















TANGA IGITEKEREZO