Tariki ya 2 Ugushyingo ni umunsi wa 307 w’umwaka usanzwe ukaba umunsi wa 307 w’umwaka w’iminsi 366. Hakaba hasigaye iminsi 59 ngo umwaka urangire.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1861: Habaye intambara hagati y’abatuye Amerika. General John C. Fremont wayoboraga ubumwe bw’uburengerazuba yarashimiwe asimburwa na David Hunter.
1914: U Burusiya bwatangaje ko bushoje intambara kuri Empire Ottoman.
1917: Balfour Declaration yatangaje ko u Bwongereza bushyigikiye ko Abayahudi batura muri Palestine bidakuyeho imyemerere ya buri muntu mu byerekeye idini.
1964: Umwami Saudi wa Arabia Saudite yahiritswe ku butegetsi n’umuryango we asimburwa n’umuvandimwe we Umwami Faisal.
1983: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronald Reagan yashyize umukono ku itegeko ryemeza umunsi wibukwaho Martin Luther King, Jr.
1984: Velma Barfield yabaye umugore wa mbere wakatiwe igihano cy’urupfu akanicwa muri USA kuva muri 1962.
1995: Uwahoze ari Minisitiri w’ingabo wa Afurika y’Epfo, General Magnus Malan hamwe n’abofosiye bakuru 10 barafashwe baregwa kwica abantu 13 mu mwaka wa 1987 nubwo nyuma bagizwe abere.
2016: Louise Mushikiwabo yitabiriye inama yiga ku Mutekano mu Bushinwa
Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi
1755: Marie Antoinette umwamikazi w’u Bufaransa.
1938: Umwamikazi Sofia wa Espagne.
1965: Shahrukh Khan umukinnyi wa filimi wo mu Buhinde.
1974: Nelly, Umuraperi w’Umunyamerika.
Bamwe mu batabarutse kuri uyu munsi
1950: George Bernard Shaw, umwanditsi wo muri Irlande wanahawe igihembo kitiriwe Nobel
2004: Sheikh Zayed bin Sultan Al Nahyan, umunyapolitiki wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)
Uyu ni Umunsi w’Abapfuye kuri Kiliziya Gatolika n’Abangilikani



















TANGA IGITEKEREZO