Tariki 23 Gashyantare ni umunsi wa 54 w’uyu mwaka usigaje indi 311 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka
303: Umwami w’Abaroma Diocletian yategetse isenywa rya Kiliziya ya Nicomedia, byatangije imyaka 8 y’itotezwa ry’Abakirisitu.
1861: Perezida Abraham Lincoln yageze rwihishwa i Washington D.C. yikanga ubwicanyi byavugwaga ko bwamuteguriwe ahitwa i Baltimore muri Leta Maryland.
1898: Umwanditsi Émile Zola yafungiwe mu Bufaransa kubera igitabo kitwa "J’accuse" kuko cyashyiraga mu majwi Leta y’u Bufaransa.
1900: Muri Afurika y’Epfo Ababoers n’Abongereza barwaniye mu ntambara yiswe Hart’s Hill.
1903: Cuba yagurishije Guantánamo Bay kuri Leta Zunze z’Amerika.
1934: Leopold III yabaye Umwami w’u Bubiligi.
1947: Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubuziranenge International Organization for Standardization (ISO) cyarashinzwe.
1998: Osama Bin Laden yashyize ahagaragara inyandiko yise fatwa, itangaza intambara ntagatifu ku Bayahudi n’Abakuruwaze ashaka kuvuga Abanyaburayi n’Abanyamerika.
2010: Abagizi ba nabi bamennye litiro miliyoni 2,5 z’amavuta mu mugezi wa Lambro, mu Majyaruguru y’u Butaliyani bitera ikiza cyangiza ibidukikije.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1417: Pape Paul II.
1954: Viktor Yushchenko, Perezida wa Ukraine.
1983: Aziz Ansari, umukinnyi wa sinema n’umunyarwenya w’Umunyamerika ukomoka mu Buhinde.
1983: Mido, umukinnyi wa football w’Umunyamisiri.
1986: Emerson da Conceição, umukinnyi wa football w’Umunyabrezili.
1986: Skylar Grey, Umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo w’Umunyamerika
1992: Kyriakos Papadopoulos, umukinnyi wa football w’Umugiriki.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
2007: John Ritchie, umukinnyi wa footballer w’Umwongereza.
2008: Paul Frère, Umubiligi wakinaga isiganwa ry’imodoka, ndetse n’umunyamakuru w’uyu mukino.
2010: Orlando Zapata, uwahariraga uburenganzira bwa muntu muri Cuba.


















TANGA IGITEKEREZO