Bimwe mu byaranze uyu munsi
1510: Ubwami bwa Ottoman bwatangije igikorwa cyo kurwanya ubwa Imereti.
1644: Umwongereza John Milton yashyize ahagaragara inyandiko izwi nka ‘Areopagitica’, yamaganiraga kure ikintu cyose cyatuma hatabaho ubwisanzure mu kuvuga no kugaragaza ibitekerezo.
1808: U Bufaransa bwatsinze Espagne mu rugamba rw’i Tudela. Muri uru rugamba Ingabo z’Abafaransa zari ziyobowe na Marshal Lannes naho iza Espagne zari ziyobowe na General Castaños.
1971: Abahagarariye u Bushinwa bitabiriye ibikorwa bya Loni ndetse n’iby’akanama kayo gashinzwe umutekano ku nshuro yabo ya mbere.
1993: Rachel Whiteread yatsindiye ibihembo bibiri bitangaje birimo icy’amayero 20.000; iki gihembo cyitiriwe Turner yagihawe nk’Umwongereza wa mbere w’umunyabugeni bugezweho. Ni kuri uyu munsi kandi Rachel yahaweho ikindi gihembo cy’amayero 40.000 cyatanzwe na K Foundation, yagihawe nk’umunyabugeni mubi w’umwaka.
1996: Indege ya Ethiopian Airlines yaguye mu Nyanja y’u Buhinde, nyuma yo gushiramo benzine. Iyi mpanuka yahitanye abantu basaga 125.
2001: Hashyizwe umukono ku masezerano yemera ko habaho guhana ibyaha bikorerwa kuri mudasobwa na internet muri rusange. Aya masezerano azwi nka ‘Convention on Cybercrime’ cyangwa ‘Budapest Convention on Cybercrime’, ‘Budapest Convention’ akaba yarashyiriweho umukono i Budapest muri Hongrie.
2003: Eduard Shevardnadze wari Perezida wa Georgia yeguye ku mirimo ye nyuma y’ibyumweru byinshi byaranzwe n’amakimbirane akaze mu baturage, kubera amatora yari yabayemo uburiganya.
2005: Ellen Johnson Sirleaf yatorewe kuba Perezida wa Liberia, bityo ahita aba umugore wa mbere uyoboye igihugu cyo ku Mugabane wa Afurika.
2006: Umujyi wa Sadr muri Irak, wibasiwe n’ibisasu byahitanye abantu 215, bigakomeretsa abandi 257. Ibi bisasu byaturikijwe mu bitero byamaze iminota 45, ibitero byakozwe n’imodoka za gisirikare esheshatu n’ibyiciro bibiri by’abiyahuzi batabashije kumenyekana.
2007: Ubwato bwa MS Explorer bwari butwaye abagenzi 154 bwibiye mu Nyanja ya Antarctic mu Majyepfo ya Argentina. Ibi bikaba byarabaye nyuma y’uko ubu bwato bwo muri Liberia bugongeye inkingi ya barafu yari hafi y’Ibirwa bya Shetland. Nubwo iyi mpanuka yabaye ariko na muntu n’umwe yigeze ihitana.
2010: Koreya y’Amajyaruguru yagabye ibitero ku Birwa bya Yeonpyeong byo muri Koreya y’Amajyepfo. Ibi bitero byahise binahabwa izina ry’ibi birwa, byahitanye abasivile babiri n’abasirikare babiri barwanira mu mazi ku ruhande rwa Koreya y’Amajyepfo.
Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi
1967: Gary Kirsten, Umunyafurika y’Epfo uzwi mu mukino wa Cricket.
1980: Ishmael Beah, umwanditsi w’Umunyamerika ukomoka muri Sierra Leone; wamenyekanye ahanini kubera igitabo yise ‘A Long Way Gone: Memoirs of a Boy Soldier’.
Bamwe mu batabarutse
1996: Mohamed Amin, Umunyakenya wakoraga umwuga w’Itangazamakuru akomatanya no gufotora.
1997: Jorge Mas Canosa, Umunya-Cuba warwanyaga ubutegetsi bwa Fidel Castro.
2006: Willie Pep, Umunyamerika wakinaga umukino wa Boxing.



















TANGA IGITEKEREZO