Tariki ya 25 Kanama ni umunsi wa magana abiri na mirongo itatu n’umunani mu minsi igize umwaka; hasigaye iminsi ijana na makumyabiri n’irindwi uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza mutagatifu Marcien na Joseph Calasanz.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1580: Mu gitero cyiswe Alcântara ingabo za Espagne zakubiswe inshuro n’iza Portugal.
1609: Umuhanga n’umuvumbuzi wo mu Butaliyani witwa Galileo Galilei yerekanye imikorere ya telescope ye imbere y’abanyamategeko bo mu gace ka Venice.
1814: Umujyi wa Washington, DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika watwitswe bikomeye n’ingabo z’Abongereza ndetse hangizwa bikomeye inzu y’ibiro bya Perezida w’iki gihugu (White House/Maison Blanche).
1825: Uruguay yatangaje ubwigenge bwayo, yibohora ubukoloni bwa Brazil.
1830: Hatangiye Impinduramatwara yo mu Bubiligi.
1898: Abagereki bagera kuri 700 n’Abongereza 17 bivuganywe n’Abanyaturikiya bari mu Mujyi wa Heraklion, mu Bugereki.
1912: Mu Bushinwa hashinzwe umutwe wa politiki wiswe Kuomintang.
1914: Mu ntambara ya mbere y’isi, isomero rya Kaminuza ya Leuven ryagabweho ibitero n’ingabo z’Abadage, biba imvano y’ibura ry’imizingo y’inyandiko nyinshi zo mu bihe bya Gothic na Renaissance.
1916: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashinzwe ikigo cy’igihugu gitanga serivisi zijyanye no kwita ku mapariki United States National Park Service.
1933: U Bushinwa bwibasiwe bikomeye n’umutingito by’umwihariko intara ya Mao na Sichuan. Uyu mutingito wiswe Diexi earthquake wasize wishe abantu bagera ku 9000.
1944: Mu ntambara ya Kabiri y’isi yose, umujyi wa Paris wongeye kwigarurirwa n’ingabo zarwanyaga abanazi n’abo bari bafatanyije, izi ngabo zari zibumbuye mu mutwe wa Allies.
1950: Perezida Harry Truman yategetse igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukora ubugenzuzi ku nkengero z’imihanda ya gariyamoshi hagamijwe gukumira imyigaragambyo.
1961: Perezida wa Brazil, Jânio Quadros yeguye ku mirimo ye nyuma y’amezi arindwi yonyine ari ku butegetsi.
1980: Zimbabwe yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1989: Mayumi Moriyama yabaye umugore wa mbere wabaye umunyamabanga wa Leta mu mateka y’u Buyapani.
1991: Belarus yatangaje ubwigenge bwayo, ihagarikwa kugengwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
2003: Perezida Paul Kagame yatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1977: Jonathan Togo, Umunyamerika w’umukinnyi w’amafilimi.
1998: China Anne McClain umunyamerikakazi ukina amafilimi.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2006: Noor Mohamed Hassanali, yabaye Perezida wa Trinidad & Tobago.
2009: Edward M. "Ted" Kennedy, wari senateri uhagarariye Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika.
Uyu mugabo yari umuvandimwe wa John F. Kennedy.


















TANGA IGITEKEREZO