00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 3 Nzeri

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 3 September 2023 saa 06:53
Yasuwe :

Tariki 3 Nzeri ni umunsi wa Magana abiri na mirongo ine na gatanu mu igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Grégoire na Sandale.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1803: Umwongereza w’umuhanga mu by’Ubutabire John Dalton yatangiye gukoresha ibimenyetso mu kugaragaza atome z’ibinyabutabire bitandukanye.

1878: Abantu bagera kuri 640 bapfiriye mu Mugezi wa Thames nyuma y’uko ubwato Queen Alice bishimishirizagamo bugonze inyubako ya Bywell Castle.

1945: Mu Bushinwa hatangiye ibirori byamaze iminsi itatu bishimira ugutsindwa kw’Abayapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi byari byabaye tariki 2 Nzeri muri uwo mwaka.

1950: "Nino" Farina yabaye umuntu wa mbere wegukanye igihembo cy’umukinnyi utwara amamodoko (Formula One Drivers’ champion) cyiswe 1950 Italian Grand Prix.

1954: Igisirikare cy’Ishyaka ryo mu Bushinwa ryitwa People’s Liberation Party cyagabye ibitero kuri Guverinoma y’u Bushinwa ndetse gitangira kugenzura Ikirwa cya Quemoy.

1967: Muri Suède hatangiye uburyo bwo guhindura igice batwariramo imodoka, bahita batangira gutwarira iburyo, mu gihe mbere bagenderaga mu ruhande rw’ibumoso.

1971: Qatar yabonye ubwigenge bwayo.

1987: Major Pierre Buyoya yahiritse ubutegetsi bwa Perezida Jean Baptiste Bagaza wayoboraga u Burundi.

1994: Hashyizwe umukono ku masezerano hagati y’u Bushinwa n’u Burusiya byemeranya kuzafatanya mu kurwanya umwanzi wagaba ibitero by’ibitwaro bya kirimbuzi kuri kimwe muri byo.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1948: Levy Mwanawasa, wabaye Perezida wa Zambia.

1977: Rui Marques, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Angola.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1948: Edvard Beneš wabaye Perezida wa Czechoslovakia.

1986: Beryl Markham, Umunya-Kenya wakoraga akazi k’ubutoza mu bijyanye no kwiruka, yibukwa cyane nk’umwanditsi w’ikinyamakuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages