Tariki ya 30 Werurwe ni umunsi wa 89 mu minsi y’umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 276 kugira ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu bintu byaranze iyi tariki
1822: Leta ya Florida yashinzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1842: Hatangiye gukoreshwa ikinya (anesthesie) mu gikorwa cy’ubuvuzi, byakozwe na Dr. Crawford Long.
1867: Leta ya Alaska yaguzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika miliyoni 7,2 z’amadolari iyiguze n’u Burusiya.
1981: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ronald Reagan yarashwe mu ijosi ari muri hoteli, arashwe n’uwitwa John Hinckley.
Ibihangange byavutse kuri uyu munsi
1941: Wasim Sajjad wabaye Perezida wa Pakistan.
1941: Bob Smith wahoze ari umunyapolitiki mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1982: Mark Hudson wakinaga umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’ u Bwongereza.
1988: Thanasis Papazoglou, Umugereki wakinaga umupira w’amaguru.
1994: Sarah Solovay umuririmbyi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibihangange byitabye Imana kuri uyu munsi
1559: Adam Ries, umunyamibare ukomoka mu Budage.
1952: Jigme Wangchuck wabaye Umwami wa kabiri wa Bhutan.
1977: Abdel Halim Hafez, umuririmbyi ukomoka mu Misiri.
2005: Milton Green, Umunyamerika wakinaga imikino ngororamubiri.
2010: Martin Sandberger, umusirikare wo mu rwego rwo hejuru ukomoka mu Budage.



















TANGA IGITEKEREZO