Tariki 7 Ugushyingo ni umunsi wa 312 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 54 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1916: Uwitwa Jeannette Rankin yabaye umugore wa mbere watorewe kujya muri Congrès ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1983: Inyubako ikorerwamo na Sena ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagabweho igitero cya bombe, iki gitero nta muntu cyahitanye uretse ko cyangije ibintu bibarirwa agaciro kangana n’ibihumbi 250 by’amadolari y’Amerika.
1987: Mu gihugu cya Tunisia habaye ihirikwa ry’ubutegetsi, Perezida Habib Bourguiba asimburwa na Zine El Abidine Ben Ali wari Minisitiri w’Intebe.
1989: Uwitwa Douglas Wilder binyuze mu matora, yatsindiye kuba umukuru wa Virginia, aba Umunyamerika wa mbere ufite inkomoko ku mugabane w’[Afurika wabaye guverineri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1989: David Dinkins yabaye Umunyamerika wa mbere ufite inkomoko ku mugabane w’Afurika uyoboye umujyi wa New York.
1989: Uwari Minisitiri w’Intebe w’u Budage bw’u Burasirazuba yasabwe kwegura we na guverinoma ye yose kubera imyigaragambyo ikomeye yarwanyaga guverinoma.
1990: Mary Robinson yabaye umugore wa mbere watorewe kuba Perezida w’igihugu cya Ireland.
1991: Magic Johnson yatangaje ko ahagaritse gukina umukino wa Basketball kubera ko yari afite ubwandu bwa SIDA.
1994: Hatangijwe WXYC, umuyoboro wa radiyo wakozwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya North Carolina iri ahitwa Chapel Hill. Ku nshuro ya mbere bashyize radiyo ku murongo wa internet.
2000: Hillary Rodham Clinton yatorewe kuba umusenateri, aba umugore wa mbere ufite umugabo wigeze kuyobora igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ugize uyu mwanya mu mateka y’iki gihugu.
2002: Igihugu cya Iran cyashyizeho itegeko rikuraho kwamamaza ibicuruzwa bikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1980: Sergio Bernardo Almirón, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Argentina.
1984: Amelia Vega, umunyamideri (model) ukomoka mu gihugu cya Dominica. Mu mwaka w’2003 yabaye Nyampinga uhiga abandi mu rwego rw’isi.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1996: Claude Ake, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Nigeria.
2007: George W. George, Umunyamerika wari umukinnyi ndetse agatunganya ibijyanye n’amafilimi.

















TANGA IGITEKEREZO