Tariki 15 Nzeri ni umunsi wa 258 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 107 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1857: Havutse William Howard Taft, wabaye Perezida wa 27 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ayiyobora hagati ya 1909 na 1913.
1898: Hatabarutse Williams Burroughs, wavumbuye imashini yo kubara yizewe mu bikorwa by’ubucuruzi.
1812: Ni bwo byamenyekanye ko Rostopchine ari we wategetse Abanya –Moscou gutwika umujyi wabo, aho kugira ngo Ingabo z’u Bufaransa ziwigarurire.
1821: Ni bwo ibihugu bitanu byaboneye rimwe ubwigenge. Ibyo bihugu ni Costa-Rica, Salvador, Honduras, Nicaragua na Guatemala.
1917: Ni bwo u Burusiya bwahindutse Repubulika. Byatangajwe na Alexander Kerensky.
1935: Abayahudi bafite ubwenegihugu bw’u Budage barabwambuwe, hashyirwaho n’itegeko ribuza ishyingiranwa hagati y’umuyahudi n’utari we.
1949: Ni bwo Konrad Adenauer, yabaye Perezida w’u Budage.
1963: Ni bwo Ahmed Ben Bella yatorewe kuyobora Algeria.
1978: Ni bwo Mohamed Ali yasubiranye agahigo ke nyuma yo gutsinda Leon Spinks mu mikino y’iteramakofe.
1981: Ni bwo Vanuatu yakiriwe muri Loni.
1982: Ni bwo Papa Yohani Pawulo II yagiranye ikiganiro na Yasser Arafat, bigafatwa nk’intandaro yo kumenya ko Abanyapalestine na bo nka Leta bakeneye ubutaka ntavogerwa bw’abayikomokamo.



















TANGA IGITEKEREZO