Tariki ya 31 Ukuboza ni umunsi wa 365 ku ndangaminsi ya Gregorian, akaba ari na wo munsi usoza umwaka.
Ibihe byaranze tariki ya 31 ukuboza
1904 -Ni bwo bwa mbere hizihijwe umwaka mushya kuri Times Square i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1923- Ubutayu bwa Sahara bwaciwemo nimodoka bwa mbere
{{1944-}} Intambara ya Kabiri y'Isi: Hungary yashoje intambara ku Budage.
{{1955-}} Sosiyete ikora imodoka, General Motors Corporation, yabaye iya mbere muri Amerika aho yakoreye miliyari y'amadolari mu gihe cy'umwaka umwe.
{{1965-}}Jean-Bédel Bokassa, yayoboye ingabo za Repubulika ya Centrafrique hamwe na bagenzi be bahiritse ubutegetsi bwa perezida David Dacko.
Jean-Bédel Bokassa yavutse ku ya 22 Gashyantare 1921, yitaba Imana ku itariki 3 Ugushyingo 1996, azwi ku izina rya Bokassa I wa Centafrique na Salah Eddine Ahmed Bokassa. Yayoboye Centrafirque kuva ku ya 1 Mutarama 1966 nyuma yo guhirika ubutegetsi. Yaje kuba Umwami wAbami (emperor) wa iki gihugu kuva ku ya 4 Ukuboza 1975 kugeza yambuwe ubutegetsi kuri 20 Nzeri 1979.
1980- Léopold Sédar Senghor, wabaye n’umwanditsi w’ibitabo yeguye nyuma yo kumara imyaka 20 ari Perezida wa Senegal.
1983- Muri Nigeria, Major General Mohammadu Buhari yahiritse ubutegetsi, maze Repubulika ya kabiri ya Nigeria irangira ityo.
Ibyamamare byavutse kuri 31 ukuboza
1378- Papa Callixtus wa III yitabye Imana mu mwaka wa 1458.
1880- George C. Marshall, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yarabonye igihembo cyitiriwe Nobel. Yitabye Imana mu 1959.
1941- Sir Alex Ferguson, umunya-Ecosse utoza ikipe y’umupira w’amaguru. Amazina ye ni Sir Alexander Chapman "Alex" Ferguson akaba azwi ku mazina nka Alex cyangwa Fergie. Yavutse ku wa 31 Ukuboza 1941 I Govan, Glasgow. Yahoze akina umupira w’amaguru.
1946-Pius Ncube, Umunya-Zimbabwe waharaniye uburenganzira bwa muntu.
Ibyamamare byitabye Imana tariki ya 31 Ukuboza
335-Papa St. Silvester
1384- John Wycliffe, inzobere mu by’iyobokamana (theologian) akaba yarasobanuraga Bibiliya. Yakomokaga mu Bwongereza.
2004-Gerard Debreu, umufaransa w’inzobere mu by’imari (economist) yatsindiye igihembo cya banki y’u Busuwisi. Yari yaravutse mu 1921.



















TANGA IGITEKEREZO