00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 31 Ukuboza

Yanditswe na

Aicha Uwamahoro

Kuya 31 December 2021 saa 06:30
Yasuwe :

Tariki ya 31 Ukuboza ni umunsi wa 365 ku ndangaminsi ya Gregorian, akaba ari na wo munsi usoza umwaka. Ibihe byaranze tariki ya 31 ukuboza
1904 -Ni bwo bwa mbere hizihijwe umwaka mushya kuri Times Square i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1923- Ubutayu bwa Sahara bwaciwemo nimodoka bwa mbere
1944- Intambara ya Kabiri y’Isi: Hungary yashoje intambara ku Budage.
1955- Sosiyete ikora imodoka, General Motors Corporation, yabaye iya mbere muri Amerika aho yakoreye miliyari (…)

Tariki ya 31 Ukuboza ni umunsi wa 365 ku ndangaminsi ya Gregorian, akaba ari na wo munsi usoza umwaka.

Ibihe byaranze tariki ya 31 ukuboza

1904 -Ni bwo bwa mbere hizihijwe umwaka mushya kuri Times Square i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1923- Ubutayu bwa Sahara bwaciwemo nimodoka bwa mbere {{1944-}} Intambara ya Kabiri y'Isi: Hungary yashoje intambara ku Budage. {{1955-}} Sosiyete ikora imodoka, General Motors Corporation, yabaye iya mbere muri Amerika aho yakoreye miliyari y'amadolari mu gihe cy'umwaka umwe. {{1965-}}Jean-Bédel Bokassa, yayoboye ingabo za Repubulika ya Centrafrique hamwe na bagenzi be bahiritse ubutegetsi bwa perezida David Dacko. Jean-Bédel Bokassa yavutse ku ya 22 Gashyantare 1921, yitaba Imana ku itariki  3 Ugushyingo 1996, azwi ku izina rya Bokassa I wa Centafrique na Salah Eddine Ahmed Bokassa. Yayoboye Centrafirque kuva ku ya 1 Mutarama 1966 nyuma yo guhirika ubutegetsi. Yaje kuba Umwami wAbami (emperor) wa iki gihugu kuva ku ya 4 Ukuboza 1975 kugeza yambuwe ubutegetsi kuri 20 Nzeri 1979.

1980- Léopold Sédar Senghor, wabaye n’umwanditsi w’ibitabo yeguye nyuma yo kumara imyaka 20 ari Perezida wa Senegal.

Léopold Sédar Senghor

1983- Muri Nigeria, Major General Mohammadu Buhari yahiritse ubutegetsi, maze Repubulika ya kabiri ya Nigeria irangira ityo.

Ibyamamare byavutse kuri 31 ukuboza

1378- Papa Callixtus wa III yitabye Imana mu mwaka wa 1458.

1880- George C. Marshall, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yarabonye igihembo cyitiriwe Nobel. Yitabye Imana mu 1959.

1941- Sir Alex Ferguson, umunya-Ecosse utoza ikipe y’umupira w’amaguru. Amazina ye ni Sir Alexander Chapman "Alex" Ferguson akaba azwi ku mazina nka Alex cyangwa Fergie. Yavutse ku wa 31 Ukuboza 1941 I Govan, Glasgow. Yahoze akina umupira w’amaguru.

1946-Pius Ncube, Umunya-Zimbabwe waharaniye uburenganzira bwa muntu.

Ibyamamare byitabye Imana tariki ya 31 Ukuboza

335-Papa St. Silvester

1384- John Wycliffe, inzobere mu by’iyobokamana (theologian) akaba yarasobanuraga Bibiliya. Yakomokaga mu Bwongereza.

2004-Gerard Debreu, umufaransa w’inzobere mu by’imari (economist) yatsindiye igihembo cya banki y’u Busuwisi. Yari yaravutse mu 1921.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages