00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 19 Kamena

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 19 June 2015 saa 10:52
Yasuwe :

Tariki 19 Kamena ni umunsi w’170 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 195 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byraranze uyu munsi mu mateka
1269: Umwami Louis IX w’u Bufaransa, yategetse Abayahudi bose, kwishyira hamwe bagakoranira mu muryango (communauté) umwe hatitawe ku dukarita twabarangaga tuzwi nka yellow badge.
1807: Admiral Dmitry Senyavin yashenye bikomeye ingabo z’ubqami bwa Ottoman mu gitero cyabereye ahitwa Athos.
1872: Congrès ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (…)

Tariki 19 Kamena ni umunsi w’170 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 195 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byraranze uyu munsi mu mateka

1269: Umwami Louis IX w’u Bufaransa, yategetse Abayahudi bose, kwishyira hamwe bagakoranira mu muryango (communauté) umwe hatitawe ku dukarita twabarangaga tuzwi nka yellow badge.

<imig116919|center>

1807: Admiral Dmitry Senyavin yashenye bikomeye ingabo z’ubqami bwa Ottoman mu gitero cyabereye ahitwa Athos.

1872: Congrès ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahagaritse ubucakara mu duce twose tw’iki gihugu, bikuraho itegeko ryari ryarashyizweho n’urukiko rw’ikirenga muri iki gihugu rivuga ko Umunyafurika uzanwe muri iki gihugu atarengerwa n’itegeko nshinga ryacyo kuko atari umwenegihugu.

1875: Inyeshyamba za Herzegovina zatangiye kurwanya bikomeye ubwami bwa Ottoman.

1910: Bwa mbere muri Washington hatangiye kwizihizwa umunsi mukuru w’umubyeyi w’umugabo” Father’s Day.”

Bwa mbere uyu munsi watangiye kwizihirizwa mu Burengerazuba bwa Leta ya Virginia ahitwa Fairmont, uteguwe n’uwitwa Grace Golden Clayton tariki 5 Nyakanga mu mwaka w’1908, yateguye uyu muhango mu rwego rwo kwibuka ababyeyi b’abagabo 210 bazimiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Monongah tariki ya 6 Ukuboza mu mwaka w’1907.

1944: Mu ntambara ya kabiri y’isi ku nkombe z’inyanja ku gihugu cya Philippines hatangiye kugabwa ibitero.

1953: Julius na Ethel Rosenberg bahawe igihano cy’urupfu, bicirwa ahitwa Sing Sing muri New York.

1961: Kuwait yatangaje ubwigenge bwayo ku mugaragaro, yibohora ubukoloni igihugu cy’u Bwongereza.

1982: Mu gitero gikomeye cy’umutwe wa Hezbollah, David S. Dodge Perezida wa kaminuza ya Amerika muri Beirut yafashwe bugwate.

1990: Hashyizweho itegeko mpuzamahanga rirengera abaturage kavukire bo mu bihugu bitandukanye ku isi, ryatangiye kubahirizwa bwa mbere n’igihugu cya Norway.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1917: Joshua Nkomo, umunyapoliti ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe

1951: Ayman al-Zawahiri, umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaida, uyu mugabo akomoka mu gihugu cya Misiri.

Kanda hano umenye byinshi kuri uyu mugabo.

1975: Anthony (Tony) Parker, umukinnyi w’umukino w’amaboko wa basketball wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1976: Bryan Hughes, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cvy’u Bwongereza.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1956: Thomas J. Watson, umucuruzi ukomoka muri Amerika

1977: Olave St Clair Baden-Powell uzwi kandi no ku izina rya Baroness Baden-Powell, ni we washinze umuryango w’aba guides; yavukiye ahitwa Chesterfield mu gihugu cy’u Bwongereza yavutse yitwa Olave St Clair Soames aza guhabwa izina rya Baden-Powell akomora ku mugabo we Robert Baden-Powell washinze umuryango w’Abasukuti (Scouting).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages