Aba barwanyi bibumbiye mu mutwe wa Mai Mai bagabye igitero mu Majyaruguru y’u Burairazuba ku ngabo za Leta ya Congo, bishe abaturage 26 naho abarenga 60 barakomereka nk’uko byatangajwe kuri uyu wa 6 Gicurasi 2012.
Aba barwanyi b’Abamai-mai bashakaga kwibasira ibirindiro by’ingabo za Congo zari ahitwa Mambassa, zisasiye zishe Kapiteni w’ingabo za Congo, maze zica n’abandi baturage 26.
Nkuko tubikesha Fox News, General Jean-Claude Kifua, umuyobozi w’igisirikare muri aka gace yavuze ko Leta iri guhangana n’aba barwanyi, ariko ntiyavuze uko urugamba rwagenze.
Gusa Kifua, avuga ko aba Mai Mai aribo ba nyirabayazana, kandi ko n’ubundi batunzwe no kwiba umutungo wa Leta. Aba ba Mai Mai bakunze kuba mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Pariki ya Maiko, bakunda kurwanira ahitwa Lubutu mu Ntara ya Maniema ahari ibiro bikuru byabo.
Kugeza ubu ariko Umuvugizi w’igisirikare cya Congo Col. Ekenge Sylvain aratangaza ko ingabo za Leta zisubije Akarere ka Kivu y’Amajyaruguru, agace kaberaga mo imirwano yahuzaga ingabo za Congo n’inyeshyamba mu byumweru bishize .



















TANGA IGITEKEREZO