00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi washyizweho n’Imana ntakwiye kuvaho -Robert Mugabe

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 21 February 2013 saa 06:37
Yasuwe :

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe aravuga ko we yashyizweho n’Imana kugira ngo ayobore abatuye iki gihugu, bityo ngo akaba agifite inshingano nyinshi agomba gusoza.
Ibi Mugabe yabuze tariki ya 20 Gashyantare 2013 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 89 amaze avutse.
Perezida Mugabe yatangaje ko Imana yatumye abaho kugira ngo ayobore abanya Zimbabwe, ndetse ngo akaba yumva ko agifite umutwaro yamuhaye kandi akaba agomba gukomeza gusohoza amategeko Imana yamutumye gukora.
Mugabe yagize (…)

Mugabe yagize ati “Icyo nsabwa ubu, ni uko nakomeza gutera imbere, kudasubira inyuma mu gihe ndimo gukora ibyiza, bityo nkaba kandi nshimira n’Imana ingejeje ku myaka 89.”

Yakomeje kandi agira ati “Namwe mwakwibaza, abo twavukanye ndetse n’inshuti zanjye hafi ya bose ntibakiriho; byatewe n’uko Imana hari icyo yanyifuzagaho gukomeza gukora.”

Ikinyamakuru The herald cyo muri Zimbabwe, cyatangaje ko abayobozi bakorana na we bamugeneye impano zirimo inka, kandi bose bakaba bakomeje ngo kumushimira ibyo amaze kubagezaho.

Uyu mukambwe w’imyaka 89 yatangaje aya magambo mu gihe muri uyu mwaka hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika, bityo bikagaragaza ko nta gahunda afite yo kurekura ubutegetsi mu gihe manda ebyiri yagombaga kuyobora zizaba zirangiye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages