00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Ababyeyi babateye kwiyahura

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 18 October 2012 saa 05:02
Yasuwe :

Mu mujyi wa Nyandarura mu gihugu cya Kenya, umugore witwa Esther Wangechi w’imyaka 24 n’umugabo we James Wanyeki w’imyaka 27 bari bafitanye umwana umwe bariyahuye umugore ahasiga ubuzima kubw’amahirwe umugabo ararokoko.
Uku kwiyahura byatewe n’uko ababyeyi b’umugore batifuzaga ko yakomeza kubana n’umugabo bari barashakanye.
Bamaze kwiyahuza ibirozi umugore yahise apfa, umugabo we baza gusanga akirimo akuka bamujyana kwa muganga. ngo ariko kandi nabona ubuzima azakatirwa nk’umuntu (…)

Mu mujyi wa Nyandarura mu gihugu cya Kenya, umugore witwa Esther Wangechi w’imyaka 24 n’umugabo we James Wanyeki w’imyaka 27 bari bafitanye umwana umwe bariyahuye umugore ahasiga ubuzima kubw’amahirwe umugabo ararokoko.

Uku kwiyahura byatewe n’uko ababyeyi b’umugore batifuzaga ko yakomeza kubana n’umugabo bari barashakanye.

Bamaze kwiyahuza ibirozi umugore yahise apfa, umugabo we baza gusanga akirimo akuka bamujyana kwa muganga. ngo ariko kandi nabona ubuzima azakatirwa nk’umuntu wagerageje kwiyahura.

Aba bakundanye hari hashize umwaka umwe babana ariko ababyeyi babahoza ku nkeke.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Nation kibitangaza, Umuyobozi w’umujyi wa Nyandarura, Benjamin Onsongo yavuze ko uru rupfu rwaturutse ku babyeyi batishimiraga umubano w’abana babo.

Onsongo yavuze ko mu minsi yashize umugabo yari yagiye kwa mukuru we asiga amwandikiye akabaruwa kamumenyesha ko agiye kwiyahura.

Dore uko iyo baruwa yatangiraga: “Twarakundanye nk’inshuti ariko ababyeyi ntibifuje ko tubana.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages