Bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afurika y’uburengerazuba bari bateraniye muri Cote d’Ivoire mu rwego rwo gutabariza Mali yugarijwe n’inyeshyamba.
Nk’uko BBC ibitangaza ngo kuwa Kane tariki ya 07 Kamena abagize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba bemeje ko Afurika Yunze UBUMWE igomba gusaba Akanama Gashizwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, kohereza ingabo muri Mali kuri ubu yibasiwe n’inyeshyamba.
Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba(CEDEAO) Kadre Dèsire avuga ko ibintu bikomeje kujya irudubi mu majyaruguru ya Mali, akaba ari nayo mpamvu basabira ubutabazi iki gihugu ngo ibintu bisubire mu buryo.
Uyu muyobozi agira ati:”Ikibazo cy’umutekano kiratureba twese niyo mpamvu nk’abagize (CEDEAO), tugomba kugishakira umuti”. Yongeyeho ko inzira y’ibiganiro ariyo igomba guhabwa agaciro mukurangiza iki kibazo n’ubwo n’iya gisirikare itakwirengagizwa bibaye ngombwa kuko igikenewe ari ukugarura umutekano muri iki gihugu.
Agace ka Mali y’Amajyaruguru kafashwe n’umutwe w’Abatuarege n’intagondwa z’Abayisiramu bashyiraho Leta yigenga ya Azawad, nyuma y’uko abasirikare ba Mali bahiritse ubutegetsi bwa Amadou Toumani Toure mu kwezi kwa Gatatu. Ubuyobozi bw’inzibacyuho ntiburashobora kuzana umutekano mu gace ka Mali y’Amajyaruguru.
Umutwe w’Abatuarege watangiye kurwana n’ingabo z’igihugu cya Mali mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nyuma y’aho uviriye mu gihugu cya Libiya aho warwaniriraga Muammar Gaddafi wahiritswe ku butegetsi bwa Libiya mu mpera z’umwaka wa 2011.
Kuri ubu Umuryango Mpuzamahanga Ushizwe Impunzi (UNHCHR) uvugako abasaga 130,000 bakuwe mu byabo n’intambara zikomeje kubera mu Majyaruguru ya Mali. Abatuarege ndetse n’izi ntagondwa z’Abayisilamu bakaba bashaka gushyiraho Leta yigenga ya Kisilamu muri Mali no muri Niger.



















TANGA IGITEKEREZO