Leta ya Zambiya iratangaza ko mu kwezi gutaha izatangira gukingira abanyagihugu indwara ya SIDA ikoresheje umuti w’amababi y’ibimera witwa Sondashi.
Televiziyo ya Leta yatangaje ko Minisitiri ushinzwe ubuzima muri Zambiya Patrick Chikusu yatangaje ko uyu muti ukubiyemo indi miti ifite ingufu zirwanya agakoko gashobora gutera indwara ya SIDA.
Patrick Chikusu yagize ati “Uyu muti uzatangira gukoreshwa mu byumweru bibiri biri imbere kandi twizeye ko hazavamo ibyo twiyemeje kugeraho ari byo guhagarika ubwandu bwa SIDA muri iki gihugu.
Amakuru dukesha urubuga Africa reviwe aravuga ko ibi byanashimangiwe na Ludwig Sondashi wahoze ari Minisitiri muri iki gihugu, akaba ari na we wagize uruhare mu ikorwa ry’uyu muti wavuze ko wujuje ibyangombwa byose byo kurwanya SIDA.
Mu mwaka wa 2007 uyu mugabo ngo ni bwo yajyanye uyu muti muri laboratwari zo muri Afurika y’Epfo kugira ngo harebwe ko wujuje ubuziranenge, bityo we akaba yemeza ko hari abantu benshi yashoboye gukingira iyi ndwara.
Ibihugu biherereye mu gace ka Afurika y’Epfo usanga byibasiwe cyane n’indwara ya SIDA, dore ko 20% by’abahatuye usanga bagendana ubwandu bwayo.



















TANGA IGITEKEREZO