00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyekongo bakora mu Rwanda binubira ifungwa ry’umupaka

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 28 October 2012 saa 04:32
Yasuwe :

Abanyekongo bakora mu Rwanda batangaje ko batishimiye icyemezo Congo Kinshasa yafashe cyo gufunga imipaka iyihuza n’u Rwanda mu masaha nimugoroba.
Guverineri w’Intara ya Congo Kinshasa ihana umupaka n’u Rwanda, yatangaje ko gufunga umupaka biri mu ngamba zo kurinda umutekano, ariko Abanyekongo bakora mu Rwanda bo batangarije Radio Okapi ko bibabangamiye kuko hari ubwo barara mu Rwanda mu buryo butunguranye.
Umunyekongo wigisha mu ishuri ryo mu Rwanda bita Ecole technique de Gatumba (…)

Abanyekongo bakora mu Rwanda batangaje ko batishimiye icyemezo Congo Kinshasa yafashe cyo gufunga imipaka iyihuza n’u Rwanda mu masaha nimugoroba.

Guverineri w’Intara ya Congo Kinshasa ihana umupaka n’u Rwanda, yatangaje ko gufunga umupaka biri mu ngamba zo kurinda umutekano, ariko Abanyekongo bakora mu Rwanda bo batangarije Radio Okapi ko bibabangamiye kuko hari ubwo barara mu Rwanda mu buryo butunguranye.

Umunyekongo wigisha mu ishuri ryo mu Rwanda bita Ecole technique de Gatumba ati”ingaruka nitwe zigeraho, byaratubabaje cyane”.

Yongeraho ko arangiza kwigisha ku saa kumi n’igice, akaba ari bwo afata imodoka imugeza ku mupaka, akenshi akahagera nyuma y’isaha iteganyijwe.

Uyu mwarimu akomeza avuga ati”bidutwara amafaranga menshi kuko dukodesha hoteli zo kuraramo.”

Icyakora abanyarwanda bakora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibavuga ko babangamiwe n’iki cyemezo.

Umunyarwandakazi ucuruza injanga muri Congo yabwiye Radiyo OKAPI ko we nta ngorane ahura nazo, kuko ataha mbere ya saa kumi n’ebyiri.”

Ku wa 23 Ukwakira, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan, yari yatangaje ko batigeze bamenyeshwa ifatwa ry’iki cyemezo, anasaba Abanyarwanda gutaha hakiri kare, ku bw’umutekano wabo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages