00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga ibihumbi bitatu muri Senegal bitabiriye urugendo rwo kwibuka abazize jenoside

Yanditswe na

Karirima A.Ngarambe

Kuya 21 May 2012 saa 07:58
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda I Dakar muri Sénégal ifatanyije n’inshuti z’u Rwanda, Diaspora y’Abanyarwanda bo muri Senegal, Akarere ka Dieuppeul-Derkle muri Dakar, Umujyi wa Dakar ndetse na clubs de randonnée pédestre za Dieuppeul-Derkle, Mermoz, Baobab bateguye urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Urwo rugendo rwitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bitatu.
Urwo rugendo rwatangiye saa mbiri n’igice ku cyumweru taliki ya 20 Gicurasi, rukaba rwareshyaga na kirometero (…)

Ambasade y’u Rwanda I Dakar muri Sénégal ifatanyije n’inshuti z’u Rwanda, Diaspora y’Abanyarwanda bo muri Senegal, Akarere ka Dieuppeul-Derkle muri Dakar, Umujyi wa Dakar ndetse na clubs de randonnée pédestre za Dieuppeul-Derkle, Mermoz, Baobab bateguye urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Urwo rugendo rwitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bitatu.

Urwo rugendo rwatangiye saa mbiri n’igice ku cyumweru taliki ya 20 Gicurasi, rukaba rwareshyaga na kirometero icumi. Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Bwana Ntwari Gérard, yatangije urwo rugendo ashimira abarwitabiriye bose agira ati: « Murakoze cyane kwitabira uru rugendo rwo kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba rwarateguwe mu rwego rwo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya cumi n’umunani”.

Ambasaderi Ntwari mu ijambo rye yakomeje agira ati:”Birashimishije kubona mwarwitabiriye muri benshi, mukaba mwarasobanukiwe ko twese nk’abaturage b’Isi dufite inshingano yo kwibuka, guharanira amahoro tugakumira jenoside, abayipfobya n’abagifite ingengabitekerezo yayo.”

Ntwari Gérard kandi yabwiye abitabiriye urwo rugendo ko guharanira uberenganzira bwa muntu no kwibuka Abanyarwanda bazize jenoside ari inshingano ya buri muturage w’iyi Si, kuko jenoside yakorewe Isi yose n’ubwo yahitanye Abatutsi basaga miliyoni.

Abandi bafashe ijambo bashimiye abitabiriye urwo rugendo, bavuga ko bifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe gikomeye cy’icyunamo banabizeza ko bazakomeza gufatanya mu kurwanya abapfobya ariya marorerwa bivuye inyuma.

Foto: Serivise y’itaramakuru muri y’Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages