Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Kabiri tariki ya Mbere Mutarama 2013, kafashe ibindi byemezo bikomeye ku bayobozi b’Umutwe wa M23 ndetse n’ab’umutwe wa FDLR. Iyi ikaba ari imitwe y’abarwanyi ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Igaranira Demukarasi ya Congo.
Amakuru dukesha France 24 avuga ko, Jean-Marie Runiga Lugerero na Eric Badege n’abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru b’umutwe wa M23, bakekwaho guhohotera abari n’abategarugori ndetse n’abana babujijwe, gukora ingendo aho ariho hose.
"Twizeye ko ibi byemezo bizafasha mu iterambere riganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo." Ibi ibyatangajwe na Ambasaderi Suzanne Rice uhagarariye Leta Zunze Ubumwe muri Loni. Ambasaderi Rice kandi yasabye abo bayobozi bakuru gukangurira abo bayobora, kwitandukanya n’ibikorwa bibi bivugwa ku mutwe wa FDLR n’uwa M23.
Ifatirwa ibihano ku bayobozi bakuru b’iyi mitwe, bije mu gihe imishyikirano ya M23 na Leta ya Congo yari irimbanyije, aho bashakiraga hamwe uburyo haboneka amahoro arambye igihugu cyabo, hatabayeho intambara n’imeneka ry’amaraso.
Abakurukiranira hafi ibi biganiro bavuga ko bigenda biguru ntege, kuko kugeza ubu ntacyo bari bageraho gifatika. Hagati aho kandi Umutwe wa M23 uherutse gutangaza ko uryamiye amajanja, ko igihe icyo ari cyo cyose bashotorwa n’ingabo za Leta ya Congo biteguye kurwana, ndetse ko bashobora no kongera gufata Umujyi wa Goma biramutse bibaye ngombwa.
Turacyagerageza kuvugana n’abayobozi ba M23 ngo bagire icyo batubwira kuri ibi bihano bafatiwe.



















TANGA IGITEKEREZO