Mu gihe byinshi mu bihugu bitera inkunga u Rwanda ndetse na benshi hanze aha bibaza niba koko u Rwanda rufasha inyeshyamba za M23, izi nyeshyamba zongeye guhakana aya makuru, zigaragaza ko kuvuka kw’uwo mutwe kwatewe n’ibibazo bitandukanye biri muri icyo gihugu kandi bitatewe n’u Rwanda.
Ali Musagara ashinzwe ubukangurambaga mu rubyiruko mu mutwe M23, aganira n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza yahakanye amakuru y’uko u Rwanda rwaba rutera inkunga uwo mutwe.
Yagize ati “Kuki ikibazo cyose kivutse muri Congo buri gihe kigomba kubazwa u Rwanda? Ntituri Abanyarwanda. None se kuba nta kintu na kimwe kigenda neza muri Congo, iri na ryo ni ikosa ry’u Rwanda? Nta gisirikare dufite, ruswa yabaye akarande, hari imiyoborere mibi, uburiganya mu matora; ibi byose na byo ni ikosa ry’u Rwanda? Sinkeka ko ari byo. Ibi byose ni ibibazo by’Abanyekongo kandi bikwiye gukemurwa n’Abanyekongo ubwabo.”
“Nta mbunda n’imwe cyangwa isasu na rimwe rukumbi twigeze duhabwa n’u Rwanda,” nk’uko Kazarama Vianney, Umuvugizi wa M23 yabitangarije The Guardian, ibi kandi bishimangirwa kenshi n’abayobozi b’u Rwanda, aho abo mu nzego zo hejuru bakunze kugaragaza uburyo ntaho bahuriye n’umutwe wa M23 wavutse nyuma y’aho Leta ya Congo itubahirije amasezerano yari yaragiranye na CNDP, umutwe wahoze uyobowe na Gen Laurent Nkunda mu mwaka wa 2009.
Umuyobozi ushinzwe gahunda yo gucyura impunzi muri M23, Benjamin Mbonimpa, asanga ibibazo biri muri Congo bigeza n’aho bitera ivuka ry’umutwe urwanya Leta nk’uwo arimo biterwa n’ubuyobozi budahwitse bwa Perezida Joseph Kabila.
Mbonimpa ashima cyane Perezida Paul Kagame ku miyoborere asanga ari myiza ikomeje kugaragara mu Rwanda, agira ati “Imiyoborere ya Paul Kagame ifite gahunda ihamye, iyaba Congo yari ifite umuyobozi mwiza nka Kagame, nibaza ko twari kuba dufite amahirwe. Gusa Abanyekongo bafitiye urwango rukomeye Kagame; iyo bumvise izina rye ubona bahise bahinduka. Ntidushobora kumutangaho urugero ku bakongomani nk’icyitegererezo cy’imiyoborere myiza dukeneye.”
Musagara asanga kuba u Rwanda na Uganda bikomeje kwanga kwamagana ku mugaragaro inyeshyamba za M23 harimo kureba kure, by’umwihariko agashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni kuba we yarahisemo ko ibibazo by’intambara ikomeje kuranga agace k’Uburasirazuba bwa Congo byarangizwa n’inzira y’ibiganiro.
Guhera mu gihe gito gishize, Guverinoma ya Congo yatangiye ibiganiro mu buryo butaziguye n’inyeshyamba za M23 nyuma y’aho intumwa z’uyu mutwe zohererejwe mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, aho iki gihugu kibabera umuhuza.
Umuyobozi mu bijyanye na Politiki wa M23, Bishop Runiga Jean-Marie, yizera ko mu gihe cya vuba hazatangira ibiganiro imbona-nkubone hagati ya M23 na Guverinoma ya Congo.
Umutwe wa M23 wiganjemo Abakongomani bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda. Mu gihe hari benshi bafata aba nk’Abanyarwanda, Perezida Kagame akunze kubakosora agaragaza ko kuba muri Congo hariyo Abakongomani bavuga ururimi rukoreshwa mu Rwanda, icyo ari ikibazo cyabazwa abakoloni kuko ari bo baciye imipaka, bagasiga abo bakoresha Ikinyarwanda hirya y’umupaka w’u Rwanda.
Abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa muri Congo, ndetse n’abarenga 70,000 kuri ubu bahungiye mu Rwanda kubera ihohoterwa rikomeje kubakorerwa mu gihugu cyabo.
Foto: AFP



















TANGA IGITEKEREZO