00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abepiskopi bo muri Congo bari kwamagana gucikamo ibice kw’igihugu cyabo

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 22 July 2012 saa 10:22
Yasuwe :

Umjunyamanga Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Abepiskopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo CENCO (Conférence Episcopale Nationale du Congo) Padiri Santedi, avuga ko Abepiskopi ba Kiliziya Gatorika bateganya gukora ibikorwa bitandukanye guhera mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga mu rwego rwo kwerekana ko batishimiye na gato intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa Congo.
Ibyo Padiri Santoki yabitangaje kuwa gatandatu, tariki ya 21 Nyakanga mu kiganiro n’Abanyamakuru.
Akomeza (…)

Akomeza avuga ko Abepiskopi ku itariki ya 1 Kanama bazakora urugendo rugamije kwamagana icibwamo ibice ry’igihugu mu duce duto tw’igenga (balkanisation).

Abepiskopi bateganije kandi gukora iminsi itatu y’amasengesho basabira Congo kugira amahoro, ubumwe n’isubirana ry’igihugu.

Mu rwego rwo gufasha abaturage basizwe iheruheru n’imirwano iri hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’Umutwe wa M23, ukwezi kwa Kanama Abepoiskopi bazaguharira igikorwa cyo gukusanya inkunga n’impano mu ma Paruwasi yose. Abepiskopi kandi bazasura mu gihe cya vuba ama Paruwasi yose yagezweho n’intambara.

Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko mu nama yo ku itariki ya 9 Nyakanga yahuje Abepiskopi bo muri Cong, bamaganye cyane icikamo ry’ ibice mu gihugu, basaba abaturage bose gukora ibishoboka bakirinda ako kaga. Ibi byahereye mu ma Paruwasi yose agize akarere k’iburasirazuba bwa Congo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages