Muri Afurika y’Epfo bagiye gushyiraho ikigo kita ku bakecuru kuko byagaragaye ko abakecuru basigaye bibasirwa bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu.
Nk’uko ikinyamakuru kitwa Timeslive cyo muri Afurika y’Epfo kibitangaza, ushinzwe iterambere ry’abaturage, Weziwe Thusi yatangaje ko icyo kigo kizubakwa ahitwa Kwaswayimane ahaherutse kugaragara abakecuru babiri bafashwe ku ngufu mu byumweru bibiri bishize.
Mu minsi ishize umukecuru w’imyaka 94 yafashwe ku ngufu, nyuma yaho undi w’imyaka 84 nawe aza gufatwa akurikirwa n’undi w’imyaka 74 we barangije kumufata bamusiga bamwambuye ubusa mu mujyi wa Pietermaritzburg mu gace kitwa Bisley.
Mu kwezi gushije undi mukecuru w’imyaka 70 yafashwe ku ngufu imbere y’abana be mu gace kitwa Matsheketsheni gaherereye mu majyaruguru y’Afurika y’epfo.
Kugeza ubu umusore w’imyaka 26 niwe umaze gutabwa muri yombi akekwaho kuba yarakoresheje imibonano mpuzabitsina umukecuru w’imyaka 94 ku gahato umukecuru twavuze haruguru.
Ikigo kiri kubakwa kizajya kita ku bakecuru, ububakirwa ngo bazajya bakirirwamo bakora siporo, bagirwa inama zo kubahumuriza n’ibindi byangombwa bikenewe mu rwego rwo kubitaho.



















TANGA IGITEKEREZO