00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Abarokokeye mu birombe nibo bagiye kujyanwa mu nkiko

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 31 August 2012 saa 03:45
Yasuwe :

Abakozi bo mu birombe bagera kuri 270 bagejejwe imbere y’amategeko baregwa kuba ba ari bo batumye polisi yicisha amasasu abakozi 34 bo mu birombe by’ahitwa Marikana, kuko aribo barwanyije polisi bigatuma na yo yirwanaho.
Ku itariki ya ya 16 Kanama, nibwo abakozi 34 bicwaga barashwe na polisi, ibyo bikaba byararakaje abaturage bo muri Afurika y’Efpo.
Kugeza ubu, abakozi bakoranaga na banyakwigendera nibo bagiye kubiryozwa, ariko uwahoze ayoboye ishyaka riri ku butegetsi ANC, Julius Malema (…)

Abakozi bo mu birombe bagera kuri 270 bagejejwe imbere y’amategeko baregwa kuba ba ari bo batumye polisi yicisha amasasu abakozi 34 bo mu birombe by’ahitwa Marikana, kuko aribo barwanyije polisi bigatuma na yo yirwanaho.

Ku itariki ya ya 16 Kanama, nibwo abakozi 34 bicwaga barashwe na polisi, ibyo bikaba byararakaje abaturage bo muri Afurika y’Efpo.

Kugeza ubu, abakozi bakoranaga na banyakwigendera nibo bagiye kubiryozwa, ariko uwahoze ayoboye ishyaka riri ku butegetsi ANC, Julius Malema yavuzeko abafashe umwanzuro wo kujyana abaturage mu nkiko yahubutse, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Malema yaravuze ati: “Abapolisi bishe abaturage baridegembya, ibyo ni ubugome”.

Malema yirukanywe ku mwanya w’ubuyobozi w’urubyiruko mu ishyaka mu ntangiro z’uyu mwaka, bitewe n’ubwumvikane buke yagiranye na Perezida Jacob Zuma.

Umunyamakuru wa BBC yavuzeko bariya bakozi bakorewe ihohoterwa risa n’ayangoma ya gihake yigeze kuba muri kiriya gihugu cy’ Afurika y’Efpo bita “Apartheid”, kuko abarenganijwe aribo bagiye kuryozwa ababo babuze.

Kugeza ubu 264 muri bo bamaze kugezwa imbere y’urukiko, naho 6 muri bo barwariye ibikomere kwa muganga, nyuma yo kuba bararashwe na polisi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages