00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: ANC, ishyaka rya Perezida Zuma mu matora y’umukuru waryo

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 16 December 2012 saa 02:57
Yasuwe :

Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, African National Congress (ANC), kuri iki cyumweru hatangiye inama y’ishyaka hazatorerwamo umuyobozi mushya waryo.
Ubusanzwe ishyaka ANC ryayoborwaga na Perezida Jacob Zuma, ku buyobozi ari guhatana na Kgalema Motlanthe wari umwungirije.
Inama itorerwamo umuyobozi mukuru w’ishyaka rya ANC iba buri myaka itanu, ikabera ahitwa Manguang aho ryashingiwe..
Abantu ibihumbi bitanu bitabiriye inama ni bo bemerewe gutora.
Ayo matora y’ishyaka (…)

Perezida Jacob Zuma na Kgalema Motlanthe bahatanira kuyobora ANC (BBC)

Inama itorerwamo umuyobozi mukuru w’ishyaka rya ANC iba buri myaka itanu, ikabera ahitwa Manguang aho ryashingiwe..

Abantu ibihumbi bitanu bitabiriye inama ni bo bemerewe gutora.

Ayo matora y’ishyaka arakomeye, kuko uyatsinze aba afite icyizere cyose cyo kuba Perezida wa Afurika y’Epfo. Ishyaka RNC ryiganje mu Nteko Ishinga Amategeko kandi ni ho Perezida wa Afurika y’Epfo atorerwa.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza ishyaka rya ANC rishinjwa kurya ruswa, kandi no mu itangazamakuru Perezida Zuma yagiye avugwaho gukoresha amafaranga ya Leta mu gusana inzu ye.

Perezida Zuma ariko yizeye gutsindira kuyobora ANC bizamuha kongera kuyobora indi manda.

Inama yatangiye y’ishyaka rya RNC ni iya 53 , izamara iminsi itanu.

Ku i

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages