Kuwa gatandatu tariki ya 13 Ukwakira, abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Afurika y’Epfo bateraniye mu gace kitwa Sandton mu mujyi wa Johannesburg bahuriye ku gikorwa cyo gushyigikira ikigega Agaciro.
Nk’uko tubikesha itangazo rigenewe abanyamakuru ry’Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, igikorwa cyo gushyigikira ikigega Agaciro cyakusanyije amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo asaga ibihumbi 738,851 by’ amarandi (Rands) ni ukuvuga Miliyoni 60 z’amanyarwanda.
Muri uwo muhango wayobowe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, yasobanuriye abari bitabiriye gushyigikira Agaciro aho iterambere ry’u Rwanda.
Karega atangaza ko n’ubwo bakusanyije iyo nkunga bidahagarariye aho, ko igikorwa cyo gushyigikira Agaciro kizakomeza gukorwa, kuko hari n’abandi bemera gushyigikira icyo kiga uko iminsi izagenda iza.
Hagati aho Abanyarwanda baba mu gihugu cy’ubwongereza nabo bashyigikiye Ikiga Agaciro, aho batanze amafaranga akoreshwa mu Bwongereza agera ku bihumbi 50 000 n’ukuvuga agera kuri Miliyoni 50 z’amanyarwanda.
uwo muhango wabereye mu mujyi wa Coventry aho abanyarwanda baba muri ako gace babanje gukina umupira w’amaguru n’abanyarwanda baba mu mujyi wa Londre, ibirori bikaba byarakurikiwe n’indirimbo z’abahanzi nyarwanda bari bayobowe na Kitoko; igitaramo kitabiriwe n’abantu barenga 500 bitabiriye.



















TANGA IGITEKEREZO