00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Iyubakwa ry’imihanda igana kwa Perezida Zuma ntirivugwaho rumwe

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 12 October 2012 saa 02:51
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, arimo arakorerwa igenzura kubera amafaranga akomoka mu misoro y’abaturage bivugwa ko yakoreshejwe mu bikorwa afitemo inyungu bwite mu ntara ya KwaZulu Natal aho atuye.
Nk’uko tubikesha BBC, muri iyo Ntara hubatswe imihanda igana mu rugo rwa Perezida Zuma bikaba biteganyijwe ko kuri kirometero eshatu uvuye iwe hazubakwa umujyi wamwitiriwe.
Abayobozi b’Intara ya KwaZulu Natal batangaza ko iyubakwa ry’iyi mihanda ryabanjirije iyubakwa rya Perezidansi. (…)

Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, arimo arakorerwa igenzura kubera amafaranga akomoka mu misoro y’abaturage bivugwa ko yakoreshejwe mu bikorwa afitemo inyungu bwite mu ntara ya KwaZulu Natal aho atuye.

Nk’uko tubikesha BBC, muri iyo Ntara hubatswe imihanda igana mu rugo rwa Perezida Zuma bikaba biteganyijwe ko kuri kirometero eshatu uvuye iwe hazubakwa umujyi wamwitiriwe.

Abayobozi b’Intara ya KwaZulu Natal batangaza ko iyubakwa ry’iyi mihanda ryabanjirije iyubakwa rya Perezidansi. Nyamara abarwanya ubutegetsi bwa Zuma bibaza impamvu agace Perezida atuyemo ari ko gakomeje kwibandwaro mu iterambere.

BBC yatangaje ko Thuli Madonsela, ushinzwe inyungu z’abaturage muri Afurika y’Epfo, yatangije igenzura kuri iki cyumweru, ku mafaranga y’abaturage yakoreshejwe mu nyubako bwite za Perezida Zuma ziherereye mu Karere ka Nkandla.

Ian Ollis, ukuriye ishyaka ry’abademokarate, ati “umutungo w’abaturage ntugomba gukoreshwa mu gukemura ibibazo by’urugo rwa Perezida, yakagombye gukoreshwa indi mishinga izamura abaturage.”

Kubaka inzu za Zuma, bivugwa ko byatwaye miliyoni 27 z’amadolari naho imihanda ibiri yubatswe muri KwaZulu Natal yatwaye agera kuri miliyoni 67 z’amadolari ya Amerika.

Hari abavuga ko ibi bikorwa Perezida Zuma ubwe ari we ubufitemo inyungu mu gihe hakoreshejwe umutungo w’abaturage, icyakora Willies Mchunu, Minisitiri ushinzwe iby’ubwikorezi we atangaza ko ibyakozwe byose byari mu mishinga na mbere y’uko Zuma ajya ku butegetsi mu mwaka wa 2009.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages