Perezida wa Afurika y’epfo Jacob Zuma, atangaza ko yasanze Nelson Mandela wabaye na we Umukuru wa Afurika y’epfo ameze neza; ibi akaba yarabitangaje ubwo yamusuraga mu bitaro ku munsi mukuru wa Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2012.
Perezida Zuma yavuze ko abaganga bishimiye ukuntu Mandela agenda yoroherwa indwara y’ibihaha.
Hari abari bafite icyizere ko Mandela ubu ufite imyaka 94 abaganga bazamwemerera kumvira umunsi mukuru wa Noheli iwe mu rugo, ariko abaganga basanze igihe kitari cyagera kugira ngo bamureke atahe.
Nelson Mandela amaze ibyumweru bibiri mu bitaro.
Source: BBC



















TANGA IGITEKEREZO