Umucamanza w’i Pretoria muri Afurika y’Epfo, yemereye umukinnyi ufite ubumuga Oscar Pistorius kuba arekuwe akaba agiye iwe akareka gukurikiranwa afunze ku cyaha cy’ubwicanyi bwateguwe akurikiranyweho yakoreye uwari umukunzi we Reeva Steenkamp ku wa 14 Gashyantare 2013.
Umucamanza Desmond Nair yafashe iki cyemezo kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2013, ku munsi wa kane w’urubanza Pistorius yaburanaga asaba kuzaburana adafunze.
Umucamanza yafashe iki cyemezo avuga ko nta mpungenge ko yatoroka ubutabera. Umucamanza Nair yavuze ko ubushinjacyaha butagaragaje ko Pistorius ashobora gutoroka igihugu, cyangwa ko yaba ari umunyamahane ku buryo atakwemererwa kuburana ari hanze nk’uko BBC ibitangaza.
Pitorius yategetswe gutanga ingwate y’amadolari arenga ibihumbi 110, anasabwa gutanga imbunda yarashishije umukunzi we.
Pistorius ashinjwa kurasa yabigambiriye Reeva Steenkamp ku wa 14 Gashyantare 2013 mu masaha ya kare mu gitondo, ariko we kuva ibi byaba yisobanuye avuga ko byamutunguye kuko yarashe akeka ko uwo arashe ari igisambo cyari kije kumwiba.
Pistorius na Steenkamp bari basanzwe ari inshuti, ku buryo amakuru ya mbere yavugaga ko Steenkamp yarashwe yari agiye gutungura (gukorera surprise) inshuti ye Pistorius ku munsi w’abakundana.



















TANGA IGITEKEREZO