00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Impayamaguru Pistorius yemerewe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 29 March 2013 saa 03:20
Yasuwe :

Umucamanza wo muri Afurica y’Epfo yemereye Oscar Pistorius ukina umukino wo kwiruka (Athletisme) wagaragaye no mu Mikino Olempiki iheruka kubera mu Bwongereza, kuba yakwitabira amarushanwa mpuzamahanga, yemererwa ndetse no gusubira iwe mu rugo, aho yiciye umukunzi we mu gitondo cy’umunsi w’abakundana.
Amakuru atangazwa n’Urubuga melty avuga ko Oscar Pistorius yitabwe urukiko rwa Pretoria, mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2013, aherekejwe n’umuburanira.
Umucamanza akaba (…)

Umucamanza akaba yamwemereye ko mu minsi ya vuba, azasubizwa urwandiko rwe rw’inzira (passeport) nkuko yari yabisabye, akaba yemerewe no gusubira mu nzu ye yarasiyemo umukunzi we, mu gitondo cy’umunsi w’abakundana (Saint valantin) tariki ya 14 Gashyantare uyu mwaka wa 2013.

Umucamanza Bert Barn, akaba yavuze ko kuba ahawe urwandiko rwe rw’inzira atari ukugira ngo atembere aho ashaka, ahubwo ari ukugira ngo akomeze umwuga we, ndetse abe yanabasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Oscar ashinjwa kurasa abigambiriye uwari umukunzi we Reeva Steenkamp ku wa 14 Gashyantare 2013 mu masaha ya mu gitondo, ariko we kuva ibi byaba yisobanuye avuga ko byamutunguye kuko yarashe akeka ko uwo arashe ari igisambo cyari kije kumwiba.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages