Gusa muri iyi nkuru hari igice cyayo cyagizwe ibanga rikomeye ariko gihishurwa na bamwe mu Barundi bahangayitse barimo abashinzwe umutekano, abaganga n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yashinze umuryango FOCODE, Pacifique Nininahazwe.
Nininahazwe yatangaje ko inkomere z’intambara yo muri RDC zirimo Wazalendo n’izo bikeka ko ari iz’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ziri kuvurirwa mu bitaro byigenga kandi bihenze by’i Bujumbura birimo Tanganyika Care Polyclinic.
Yavuze ko ku nshuro ya mbere, aya makuru yayahawe n’Abarundi bagiye kwivuriza mu ishami ry’ibi bitaro riri ahitwa Nyabugete muri zone Muha, nyuma yo gusanga umutekano waho wakajijwe n’abasirikare, havurirwa inkomere zirimo izivuga Ilingala, Igiswahili, Igifaransa ndetse n’Ikinyarwanda.
Nk’uko yabisobanuye, abaturage bamubwiye ko bahawe amakuru avuga ko izi nkomere ziyita Wazalendo zababwiye ko zagejejwe muri ibi bitaro n’umwe mu bakomeye mu mutwe w’Imbonerakure witwa Willy Habarishize uzwi nka ‘Brig Gen Kanyisha’.
Ati “Bavuga ko ayoboye batayo ebyiri z’Imbonerakure zoherejwe kurwanira muri Wazalendo. Yiha n’amapeti, ubu yitwa ko ari Général de Brigade, n’iyo bamwerekanye ku mafoto, ubona yambaye imyambaro ya gisirikare.”
Yakomeje ati “Uwo rero ni we wazanye Wazalendo bavuga ko bakomerekeye mu ntambara ziherutse muri Congo, abandi bavuga ko bakoze impanuka y’imodoka, na yo nyine bavuga ko batezwe na M23.”
Nininahazwe yasobanuye ko aya makuru yatumye atangira gukora icukumbura kugira ngo amenye niba koko ibi bitaro biri kuvurirwamo inkomere za Wazalendo na FDLR, avuganye n’abaganga, bamubwira ko kuba harimo abavuga Ikinyarwanda bidasobanuye ko harimo aba Banyarwanda.
Ati “Bamwe mu begereye abayobozi b’ibyo bitaro baradushatse. Bakidushaka, icya mbere bagize bati ‘Inkuru mwavuze ko hari abarwanyi bo muri Congo bari kuvurirwa iwacu ni yo. 80% y’abaharwariye ubu ni abo barwanyi. Nubwo ari abarwanyi, iby’uko ari aba FDLR nta bibyemeza, ntimukwiye gukomeza mubivuga mutyo.”
Uyu Murundi yasobanuye ko ku nshuro ya gatatu, yavuganye n’abayobozi bo muri ibi bitaro, bamwemerera ko hari abarwanyi benshi bari kuvurirwa mu ishami ryabyo i Nyabugete ariko ko hari n’abandi bari ku cyicaro gikuru cyabyo kandi barembye cyane.
Nininahazwe yatangaje ko yakiriye andi makuru y’ukwinuba gukomeye kw’abasirikare b’u Burundi bari kuvurirwa muri ibi bitaro, bemera ko bari kumwe n’abarwanyi bakomerekeye muri RDC ariko ko ikibababaza cyane kikanabatangaza ari uko aba barwanyi ari bo bafashwe neza kubarusha.
Yakiriye andi makuru akomeye yavuye mu basirikare bagiye gusura ibi bitaro i Nyabugete, bamusobanurira ko basanze ko hari Umunyarwanda umaze imyaka myinshi avugwaho kuba umurwanyi wa FDLR asura kenshi inkomere zaho, akaziha ubufasha.
Ati “Bamwe mu basirikare bavuze bati ‘Twigiriye i Nyabugete turarebyirebera, abaharwariye twarababonye. Twanasanze hari umuntu uzwi mu Burundi, uhamaze imyaka itari mike, umugabo w’Umunyarwanda uva mu Buholandi benshi bavuga ko ari umu-FDLR uzwi. Ni we uza kubareba i Nyabugete, ukabona ko abafasha’.”
Nininahazwe yagaragaje ko inkuru y’uyu Munyarwanda usura izi nkomere kandi avugwaho kuba umurwanyi wa FDLR yatumye atangira kwemeza ko mu bari kuvurirwa muri ibi bitaro harimo abagize uyu mutwe ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Leta y’u Burundi imaze imyaka myinshi ivugwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Kimwe mu bimenyetso bikomeye biherutse kugaragara ni uburyo yakiriye abarwanyi bawo mu bigo bya gisirikare ubwo bahungaga mu ntangiriro z’Ukuboza 2025 nyuma y’aho ihuriro AFC/M23 rifashe Umujyi wa Uvira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!