KDF yabitangaje mu itangazo cyashyize kuri X ku wa 29 Mutarama 2026, isobanura ko aba basirikare bishwe n’uburwayi bwabafashe ubwo bari muri iyi myitozo.
Itangazo ryagiraga riti “Aba basirikare batangiye kugira ibibazo by’ubuzima ubwo bari mu myitozo ikakaye yo mu gisirikare. Abaganga bahise bajya kubafasha bahita babajyana mu bitaro bya Eldoret ku bw’ibyago bitaba Imana nubwo abaganga bari bashyizeho akabo.”
KDF yihanganishije imiryango, inshuti ndetse n’abandi bakoranaga imyitozo kwihangana muri ibi bihe bikomeye byo kubura abantu babo.
KDF yatangaje ko igiye gukora iperereza ryimbitse kugira ngo irebe icyatumye abo basirikare bapfa ndetse igaragaza ko ibyo bizatuma ishyiraho impinduka mu myitozo ihabwa abasirikare mu myitozo kugira ngo batongera kugira ikibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!