00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AFC/M23 ifite abakomando bashya barenga 9.300

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 July 2026 saa 08:40
Yasuwe :

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryungutse abakomando bashya 9318 bamaze amezi menshi batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Tchanzu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuhango wo kwinjiza aba bakomando muri AFC/M23 wayobowe n’abayobozi bakuru bo muri iri huriro ku rwego rwa gisirikare barimo Umugaba Mukuru waryo, Gen Maj Sultani Makenga, ku wa 20 Nyakanga 2026.

Gen Maj Makenga yatangaje ko ubutegetsi bwa RDC bwica abasivili, bufatanyije n’imitwe y’ingabo zirimo iz’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’ihuriro Wazalendo, AFC/M23 ikaba iri kurwana kugira ngo ihagarike ubu bwicanyi.

Yasabye abakomando bashya binjiye muri AFC/M23 kujya kwifatanya na bagenzi babo bari ku rugamba kurwanira abaturage no kugarura amahoro n’umutekano kugira ngo n’abahunze bazasubire mu ngo zabo; biteze imbere.

Uyu murwanyi yasobanuriye aba bakomando ko imikorere yabo igomba gutandukana n’iy’igisirikare cya RDC, kimenyereweho kwiba, gufata ku ngufu no kwica abaturage b’inzirakarengane, bo bakagira imyitwarire myiza.

Gen Maj Makenga yagize ati “Twitangire bene wacu, twitangire igihugu cyacu, twitangire umuryango. Nimukora ibyo, bizabahesha ishema kuko muzaba mubohora igihugu cyanyu, mubohora abavandimwe banyu, mubohora Abanye-Congo muri rusange.”

Yabasobanuriye ko intego nyamukuru AFC/M23 ifite ari ugukuraho ubutegetsi bubi, ikabusimbuza ubwiza, kandi ko kugira ngo ibyo bishoboke bisaba ko bagira imyitwarire myiza, bakiyubaha kandi bakubaha abaturage.

Muri Nzeri 2025, na bwo AFC/M23 yungutse abakomando bashya 7437 n’abandi 9350 bayinjiyemo mu Ukwakira uwo mwaka. Abo barimo abahoze ari abasivili, abahoze mu ngabo za RDC no muri Wazalendo bemeye kwiyunga kuri iri huriro.

Abakomando bashya ba AFC/M23 basabwe gufasha abari ku rugamba kurwanira abasivili
Gen Maj Sultani Makenga yasabye aba bakomando kugaragaza itandukaniro riri hagati yabo n'ingabo za RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages