Ku wa 1 Kamena 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ukwezi kwa Gicurasi kwaranzwe n’ibitero bikomeye ingabo za RDC n’imitwe bikorana byagabye mu bice birimo Masisi, Minembwe, Numbi na Walikale.
Kanyuka yasobanuye ko n’ubu Leta ya RDC iri kohereza ingabo, intwaro n’ibikoresho bya gisirikare byinshi mu bice bitandukanye, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu buryo bugaragaza ko ziri kwitegura kugaba ibitero bikomeye mu bice bituwe cyane no ku birindiro bya AFC/M23.
Yagize ati "Ku bw’ibyo, AFC/M23 irasubiramo ko igitero icyo ari cyose gishya kizagabwa mu gace tugenzura kizasubizwa mu buryo bukomeye kandi bungana."
Kanyuka yatangaje ko AFC/M23 itazarinda ibice bizaba byatewe gusa, ahubwo ko izasubiza ingabo za Leta ya RDC hirya y’ibirindiro zibiteguriramo kugira ngo bitazongera kuzorohera gutera abasivili.
Ati "Ingabo zacu ntizizagarukira ku kurwanirira ibice bizaba byatewe, ahubwo zizafata ingamba za ngombwa mu kwegeza iri huriro ry’ingabo hirya y’ibirindiro zibiteguriramo, zishyireho umwanya w’umutekano ukwiye wo kurindiramo abasivili n’imitungo yabo."
Mu cyumweru gishize, AFC/M23 yasubije inyuma ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo byari bimaze iminsi bigaba ibitero ku birindiro byayo muri Teritwari ya Masisi, ibyegeza kure ya Santere ya Rubaya mu gihe byigambaga kuyisatira.
AFC/M23 yamenyesheje abaturage ba Rubaya n’ibindi bice nka Kinigi ko yiteguye kubarinda ibitero by’ingabo za Leta ya RDC na Wazalendo, ibasaba gukomeza ibikorwa bibateza imbere batuje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!