Iyi nama yabaye tariki ya 14 Nzeri 2026, iyoborwa n’Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, ari kumwe n’umwungirije ushinzwe ibya politiki, imiyoborere, ubutabera na dipolomasi, Bertrand Bisimwa, ndetse na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo.
Abitabiriye iyi nama bagaragaje akababaro batewe n’inkongi iherutse kwibasira Bukavu tariki ya 10 Nzeri, igahitana abagera kuri 27 biganjemo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Harebwe impamvu zishobora kuba zituma inkongi zikomeza kwiyongera, zirimo ubucucike bukabije bw’inzu, imiturire itubahirije amategeko, imihanda itagera ahantu hose, imiyoboro y’amashanyarazi itubahirije amabwiriza ndetse n’ubushobozi budahagije bwo gutabara.
Nyuma y’inama, hafashwe imyanzuro irimo gutegura no kongera ubushobozi bw’ibikoresho byo kuzimya inkongi, gushyiraho uburyo bwihuse bwo gutanga amakuru y’ahabaye impanuka no kongera ubushobozi bw’inzego zishinzwe ubutabazi.
Hatanzwe kandi amabwiriza yo kwita by’umwihariko ku mashuri ari mu bice bishobora kwibasirwa n’inkongi, hakagenwa uburyo bwo kwimura abanyeshuri mu gihe habaye ikibazo ndetse no kubigisha uburyo bwo kwitwara mu bihe by’impanuka.
Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko ari ngombwa gukora ikarita igaragaza ahantu hashobora kwibasirwa cyane n’inkongi, kubungabunga imihanda yagenewe ubutabazi no kugaragaza ahatagomba gukorerwa ibikorwa by’ubwubatsi.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashanyarazi (SNEL) n’izindi nzego bireba zasabwe gukaza igenzura ku miyoboro y’amashanyarazi itemewe n’amategeko ndetse no kugenzura uburyo ibikoresho by’imirasire y’izuba bishyirwa ku nzu.
Hateganyijwe kandi ubukangurambaga mu baturage ku kwirinda inkongi, gukoresha kizimyamwoto, gutanga ubutabazi bw’ibanze ndetse no kwirinda ingaruka z’inkongi zituruka ku miyoboro y’amashanyarazi yubatswe nabi.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwashimangiye ko gukumira inkongi atari inshingano z’inzego z’ubutabazi gusa, ahubwo bisaba n’imikoranire y’inzego z’ubuyobozi, iz’imiturire n’izishinzwe amashanyarazi.
Bwasabye inzego zirimo igisirikare, polisi, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage gufatanya mu gukumira izindi mpanuka no kurinda ubuzima bw’abatuye Bukavu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!