Umunyamabanga Uhoraho wungirije wa AFC/M23, Delion Kimbulungu, yatangaje ko kwiga ari uburenganzira bw’abanyeshuri, bityo ko nta muyobozi n’umwe ukwiye kububavutsa.
Uyu muyobozi yagaragaje ko bibabaje kuba urubyiruko rwo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo rwari rwarabuze amahirwe yo kwiga kubera umutekano muke, ruri kwamburwa ubu burenganzira mu gihe umutekano wagarutse.
Leta ya RDC ifata icyemezo cyo gufunga kaminuza n’amashuri makuru biri i Goma na Bukavu, yasobanuye ko yabitewe n’ikibazo cy’umutekano utifashe neza.
Kimbulungu yatangaje ko iki ari ikinyoma cyeruye kuko bizwi na bose ko ibice AFC/M23 igenzura mu burasirazuba bwa RDC bitekanye kurusha uko byahoze.
AFC/M23 yamaganye icyemezo Leta ya RDC yafashe cyo guhagarika umushahara w’abakozi ba kaminuza n’amashuri makuru biri iGoma na Bukavu, igaragaza ko nta shingiro na rito gifite.
Iri huriro ryagaragaje ko bitumvikana ukuntu Leta ya RDC ikomeje gufata ibyemezo byenyegeza umwuka mubi nyuma y’igihe gito abahagarariye impande zombi bahuriye mu biganiro by’amahoro mu Busuwisi.
AFC/M23 yatangaje ko icyemezo cya Leta ya RDC cyo gufunga kaminuza n’amashuri makuru biri I Goma na Bukavu giteshejwe agaciro, isaba abanyeshuri gukomeza amasomo, abarimu bagakomeza kwigisha.
Iri huriro ryagaragaje ko ryiteguye kwirengera ikiguzi cyose bizasaba kugira ngo kaminuza n’amashuri makuru biri i Goma na Bukavu bikore neza, rihembe n’abakozi babyo.
Icyemezo cya Leta ya RDC cyasaga n’agahimano kuko yarakajwe bikomeye no kuba AFC/M23 yarashyizeho abayobozi bashya b’izi kaminuza n’amashuri makuru muri ibi bice igenzura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!